Site icon Rugali – Amakuru

Imvugo z'abatamwara

Donat Gapyisi
https://www.facebook.com/donat.gapyisi/posts/1672134866398033
Ahubutse mu Rwanda muri 2008 kumpamvu zitazwi niba nawe RPF yari mumereye nabi cg imutumye maze ageze hanze ati ishyaka ryange niryo rifite umurongo uboneye. Ati sinumva impamvu impunzi bazifashe bugwate kubera politiki mbi yabaziyoboye.
Mukanya ati nzasimbura PK muri 2017, ati ndababwira n’itariki nzatahiraho ni iya 28 Mutarama 2016. Kongere nkuru iraterana ku wa 17 Mutarama 2016 irabyemeza. Abanyarwanda bose baba bishyize mu myanya ko ishyaka rikunda kuvuga ko riruta ayandi rigiye guha igihandure PK mu matora ya 2017. Umunsi wo kugenda abantu batangira kurwara munda no kwitsamura bavuga ko PK agomba kubanza akaganira nabo. Ese PK ni mukuru wabo, ni umuvandimwe nkumwe wa 93-94? Ni muntu ki? Ese mama aba bahunze iki? Icyatumye bahunga cyavuyeho? Batinya iki se ko bamaze umwaka wose babitegura?
Izi ni imvugo z’abatamwara.
Hari umugabo vubaha wavuze ngo RPF imumereye nabi, maze aregura ati singiye kwicwa na RPF nkuko interahamwe zari zinyirengeje. Uyu RPF iramuhaze aje hanze aho abo yita interahamwe bahungiye. Erega interahamwe zibaye ubuhungiro bwe, ese interahamwe ko zavuye mu Rwanda arimo kwirukanswa nande? Jyewe interahamwe nzi ni izarwanyaga inkotanyi zizibuza kwigarurira igihugu ( ibirara byishe abantu ntabwo mbyita interahamwe-numvise ko n’inkotanyi zasohotse muri CND zambaye imyenda y’interahamwe).
Izi ni imvugo z’abatamwara. Iyo RPF ikanze umuntu ikamwumvisha usanga arimo kuvuga interahamwe.
Hari umugabo wize araminuza, yakoreye RPF abeshya amahanga ko abahutu bicwa ari interahamwe. RPF yaramuhaze imujugunya hanze imubeshyera ko yiba amafaranga y’ambasade. Ubu usanga yarijunditse interahamwe n’ingabo za FAR zarwanyaga RPF, ujya kumva ugasanga avuga ko azi uwateguye icyo bise genocide y’abatutsi, ati ni Col Bagosora. Wamubaza uti ese kuki urukiko rwa ICTR rutabibonye, ati habaye “tradition orale”.
Izi ni imvugo z’abatamwara.
Umugabo usheshe akanguhe, ukuze yarakunyarukiye avugako akora politiki yo mu kirere cg yo hejuru. Nubu arayikomeje. Ahantu yamvaniyemo yigeze kuvugako nta moko aba mu Rwanda maze ati ndi umusinga w’abasasirabami. Narasetse ndatembagara nkumbagurika hasi. Nyuma ukumva avuze ngo genocide yakorewe abatutsi muri 2008 ( niko nyita jyewe nasanze ari amanyanga y’abahezanguni b’abatutsi bicishije abanyarwanda bashaka kuzana amacakubiri bakoresheje ikarita y’ubwoko). Uyu mutama ujya kumva avuze abahutu, abatutsi n’abatwa ukibaza niba yarisubiyeho kubyo yavuze mbere.
Izi mvugo ni iz’abatamwara.
Undi nawe yaranyumije avuzeko ngo abahutu muri 1994 bishwe ari ukwihorera. Hano wagirango hari amategeko abigena, ese babwirwaga niki uwabiciye cg bicaga umuhutu wese? Hano nanze gutinda ku mugambi wa punguza muri razia war.
Izi mvugo ni iz’abatamwara.
Muri make twirinde imvugo tutasubiramo umuntu atubajije cg bigaragara ko nta logique mubyo tuvuga. Nitubigeraho tuzihutisha urugamba turiho rwo kwibohoza ingoma ya Kalinga. Dukore politiki itarangwa n’ibinyoma, gucabiranya, kwirata ku bandi, gutanguranwa umushi n’ibindi bigayitse.
Tubanze tugire urubuga rwa politiki maze tubone twakwinigura.

Exit mobile version