AMERIKA: MADAME JEANNETTE KAGAME YABWIRIJE UBUTUMWA BWIZA BWUJE URUKUNDO. Madame Jeannette Kagame yahamagariye abatuye isi kwimakaza urukundo, ubwo yigishaga mu isengesho ry’abayobozi bakuru ba Leta zunze Ubumwe za Amerika, i Washington. Madame Jeannette Kagame yabitangaje, muri iri sengesho ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 8 Mutarama 2018, agendeye ku butumwa bwa Mutagatifu Francois d’Assise busaba abatuye isi “gusimbuza urukundo ahari urwango.”
Yagize ati “Musimbuze urukundo ahari urwango. Mubabarire ababacumuraho. Musimbuze ukuri ahari ikinyoma. Muzane icyizere ahari ukwiheba.”
Iri sengesho ryari ryitabiriwe n’abarenga 100 baturutse mu bihugu bitandukanye, risanzwe ritegurwa n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Fellowship Foundation mu rwego rwo guhuriza hamwe abayobozi muri politiki, mu iyobokamana n’abikorera.
Hatumirwa kandi n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi bagize ibyo bice mu bihugu byabo.
Perezida wa Amerika Donald Trump yashimiye Madame Jeannette Kagame ku kuba yayoboye iri sengesho akanaboneraho kwigisha amahoro ku bantu baturutse ku isi hose.
Source: Kigalitoday