Ingoma ya Cyilima Rugwe, intango y’ibyiciro by’ubudehe: Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa (Igice cya I). Abanyarwanda benshi ndetse n’Abanyamahanga bakunze kujya impaka ku mateka y’u Rwanda cyane cyane bibaza ku nkomoko y’amoko mpangano yabiciye bigacika mu bihe byo ha mbere, kugeza ubwo bibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni.
Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cya Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco , Amateka n’Ubuvanganzo, tugiye gushyiraho akabago kuri icyo kibazo kibazwa na benshi, cyane cyane abakiri bato babone impamba y’amashirakinyoma ku Bahutu, Abatwa n’Abatutsi.
Mu ntango y’ihangwa ry’igihugu cy’i Gasabo ku ngoma ya Cyilima Rugwe wategetse ahasaga mu wa 1345 kugeza mu wa 1378, nibwo iyo nyito y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yadutse i Rwanda rwa Gasabo.
Iyaduka ry’izo nyito ryari rikurije ku byiciro by’Ubudehe byatangijwe n’umwami Cyilima Rugwe, mu rwego rwo guteza imbere igihugu cye, abaturage bacyo ndetse no gutegura uburyo ingaruzwamuheto z’ibihugu Gasabo izagenda yigarurira umusubizo zizabaho kandi neza, dore ko yabishyizeho amaze kwigarurira ingoma y’u Buliza.
Ubudehe, cyari igikorwa cyarangaga ubufatanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda bo hambere, mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Ibyo byiciro by’ubudehe bwari uburyo bwo kumufasha kumenya imibereho y’abaturage mu by’ubutunzi, abari hasi bakazamurwa, abakanyakanya bagasindagizwa kugeza ubwo bageze aheza hifuzwa, abakungu bagafasha ubuyobozi mu kuzamura abari hasi cyane.
Icyiciro cy’ubudehe, ntabwo cyari icyiciro gisuzumirwamo imiterere y’ubutunzi n’imibereho y’abaturage gusa, cyari n’uburyo bufasha ubuyobozi bw’igihugu kumenya inzego z’imitekerereze y’abo bayobora. Ufite imyumvire yo hasi bigasaba ko yigishwa kugira ngo arusheho gukataza ajya mbere agendane n’abandi mu mushinga wo kubaka u Rwanda.
Ubudehe bwadukanywe mu bihe u Rwanda rwari rukataje mu kwigarurira ibihugu bityo bukanifashishwa mu kumenya imitekerereze n’imyumvire y’abaturage mu mugambi mushya w’igababitero mu mahanga. Ababyumva bagafasha ubuyobozi kubishimangira, abatabyumva bakigishwa.
Ubudehe ni igikoresho gikomeye cyane Abanyiginya bifashishije mu kumenya icyo abaturage b’ibihugu bigaruriye batekereza ku mugambi wabo wo kwigarurira ibihugu, biryo bakabona amakuru y’icyo bagomba kubakorera ngo barusheho kuyoboka.
Kugira ngo buri muntu ashyirwe mu cyiciro cy’ubudehe iki n’iki harebwaga imyumvire ye kuri Politiki y’igihugu yariho y’igababitero byigarurira amahanga, ubushobozi bwo gutera inkunga umushinga wo kubaka u Rwanda, ubuyoboke bugamije kuzamurwa ahisumbuye n’ubushake bwa buri muturage mu kwitangira igihugu.
Ibyiciro by’ubudehe byashyizweho na Cyilima Rugwe ahasaga mu wa 1345:
Icyiciro cya mbere cy’Ubudehe: Icyiciro cya mbere cy’Ubudehe mu Rwanda rwo ha mbere kitwaga “Ubututsi”. Abari muri icyo cyiciro nibo bitaga “Abatutsi”. Yari umuntu utunze amashyo y’Inka, kandi akaba afite abo yagabiye Inka n’abandi afite nk’abagaragu bahakirwa Inka.
Aha bigaragara ko ubututsi bwari imiterere y’imibereho n’imirimo yabagaho mu Rwanda rwo hambere, ishingiye ku bworozi bw’inka, dore ko ariyo yari ubukungu bw’ikirenga bw’igihugu.
Kuba umututsi byasabaga ibintu bitatu by’ingenzi birimo kuba ukataje mu myumvire y’ikirenga muri gahunda z’igihugu zari zigezweho icyo gihe nk’igababitero byigarurira amahanga. Ukaba uzishyigikiye ugafasha n’ubuyobozi bw’igihugu kuzishyira mu bikorwa.
Byasabaga kandi kuba wemera udashidikanya kumenera amaraso igihugu kugira ngo ugicungure ugikize umwanzi, kuba ufite ubushobozi bw’ikirenga mu gufasha ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa igenamigambi riri mushinga wo kubaka u Rwanda.
Ubushobozi bw’icyo gihe bwabarirwaga ku nka umuntu yabaga atunze, kuko inka nizo zari zihatse ubukungu bw’ikirenga bw’igihugu.
Uwashyizwe mu cyiciro cy’ubututsi ni we wafashaga i bwami kugabira inka abaturage bakennye mu rwego rwo gushimangira ko umwami ari Nyamugirubutangwa ntacyo abaturage be bamuburana, bityo bakarushaho gukunda ubuyobozi bwe.
Kugabira inka abaturage, byatumaga harwanwa ubukene ari na we mwanzi ukomeye w’imbere mu gihugu, bityo umwanzi wo hanze ntabone aho amenera.
Uwabaga ari muri icyo cyiciro, yabaga afite inshingano zikomeye zo gufasha igihugu guhangana n’ubukene n’ubworo aha abaturage Inka zo korora. Ni ukuvuga ko kuba Umututsi ntibyari icyubahiro gusa, ahubwo byari n’inshingano zo gufasha Leta kuzamura abakiri hasi kugeza ku mutindi.
Icyiciro cy’ubudehe cya mbere cyari n’icyiciro kigaragariza intego z’ubuyobozi, abaturage bafite imyumvire ikataje mu mushinga wo kubaka u Rwanda bagafasha ubuyobozi mu kwigisha abandi no kubazamura mu ntekerezo bakarushaho guhuguka bakagendana n’abandi.
Kuba Umututsi byari ukugira ubushobozi n’ubuhanga bwo gufasha Leta gutekerereza igihugu. Hari ibyo amateka atugaragariza ko hari benshi bahungaga icyiciro cyo kuba Umututsi kandi babifitiye ubuhanga n’ubushobozi, kubera inshingano ziremereye abari muri icyo cyiciro babaga bafite zo gufasha Leta kubaka igihugu n’umuturage wacyo.
Icyakora nabo ibwami ntibabihanganiraga, barabanyagaga bagasubira mu byiciro byo hasi kuko babaga banze kurwanira igihugu.
Mu nkuru zikurikiyeho, tuzabagezaho ibindi byiciro by’ubudehe byashyizweho na Cyilima Rugwe.
Source: http://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/ingoma-ya-cyilima-rugwe-intango-y-ibyiciro-by-ubudehe-ubuhutu-ubututsi-n-ubutwa