Site icon Rugali – Amakuru

Imvo n’Imvano ku mutekano ukomeje kuzamba i Minembwe

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 z’ukwa 11 mu 2019. Imvo n’Imvano y’uyu munsi yongeye kwibanda ku kibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba mu karere ka Minimbwe mu ntara ya Kivu y’epfo, muri Republika ya Demokarasi ya Congo. Mu mpera z’ukwezi gushinze, ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi UNOCHA cyateye akamo amahanga kivuga ko imibereho y’abaturage muri Kivu y’epfo ikomeje kumera nabi kubera imvururu ziterwa n’imitwe y’abitwaje intwaro irimo n’aba Mai Mai.

Ako kamo ka ONUCHA kaje nyuma y’ikiganiro twagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Minembwe, Gad Mukiza ku itariki 23 z’ukwezi gushize, muri icyo kiganiro Bwana Mukiza yavuze ko Abanyamulenge bakuwe mu byabo bamaze kurenga ibihumbi mirongo irindwi. Yavuze ko benshi bahungiye hafi y’ibiro bya komini aho bacunzwe n’abasirikare ba Congo. Gad Mukiza yanavuze ko hari abandi bahungiye mu mujyi wa Uvira n’ahandi. Muri iki cyumweru, twasabye ONUCHA kutubwira uko ibintu byifashe, maze tuvugana na Ivan Edoumou, ukuriye itumatumanaho muri ONUCHA. Yemeje ko hari abaturage bo muri Kivu y’epfo bakomeje guhunga. Yanavuze ko bafite ikibazo cyo kugeza imfashanyo ku bantu bayikeneye kubera imihanda mibi.

Hagati aho, Moïse Nyarugabo, umushingamateka ukomoka muri Minembwe, yahamagaje inama y’abanyamakuru i Kinshasa, abasobanurira akaga Abanyamulenge bafite kubera izo mvururu. Bwana Nyuragabo ndetse yanatunze agatoki ingabo za Congo, avuga ko nta gikorwa kigaragara bakora mu gutabara Abanyamulenge.

Mu kiganiro na ONUCHA, umuvugizi wayo aravuga imitwe y’abitwaje intwaro y’abamayimayi ariko ntabwo yerura abo aribo. Nyamara abategetsi bo muri Minembwe barerura bakavuga ko ari aba Mai Mai b’aba Furero, aba Bembe n’aba Nyendu, ndetse n’imitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga nka RED Tabara na FNL yo mu Burundi n’umutwe witwa Twirwaneho w’Abanyamulenge.

Leta ya Congo iravuga ko itazinze amaboko kuko imaze koherezayo abasirikare kujya guhosha izo mvururu. Leta ya Congo iravuga ko igerageza no kwiyambaza ibihugu bituranye nayo kugira ngo biyifashe mu guhosha imitwe y’abitwanje intwaro iri mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ni muri urwo rwego, mu mpera z’icyumweru gishize, abakuru b’ingabo za Congo, u Rwanda, u Burundi na Uganda bahuriye i Goma mu nama yo kugerageza gushakisha uburyo ingabo zabo zakorera hamwe mu guhashya imitwe ivugwa mu burasirazuba bwa Congo.

Imvo n’Imvano rero iragerageza kumenya impamvu ikibazo cy’umutekano mu misozi miremire ya Minembwe gikomeje kuba ingorabahizi, mu gihe leta ya Congo ivuga ko ifite ubushake bwo kurangiza icyo kibazo.

Abatumire bacu ni Gad Mukiza, Bourgmestre wa komini Minembwe, Pierrot Kaloba, umuyobozi w’aba Nyendu, Moïse Nyarugabo, umushingamateka watowe mu karere ka Minembwe, hamwe rero na Nyamuombeza Ombe, Umunyecongo ukomoka i Bukavu ariko uba muri Finland.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.

Exit mobile version