Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 11 z’ukwa 7 mu 2020.
Nkuko nabibemereye ubushize, uyu munsi turakomeza ikiganiro twahagaritse ku wa gatandatu ushize kubera umwanya, ikiganiro cyasesenguraga ibaruwa Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie – ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cye – watangaje ko ababajwe cyane n’amarorerwa yakorewe Abanye-Congo igihe igihugu cyabo cyategekwaga n’Ububiligi.
Inzobere mu mateka ya Congo zivuga ko amarorerwa ndengakamere yakozwe cyane cyane kuva mu mwaka wa 1885 kugeza mu 1908, igihe igihugu cyabo kitwaga ‘État indépendant du Congo’ cyagenzurwaga n’umwami Léopold II w’Ububiligi nk’akarima ke.
Izo nzobere zikavuga ko miliyoni zigera ku icumi z’Abanye-Congo zishwe, imibiri yabo igatemagurwa cyangwa bagihitanwa n’indwara igihe bakoreshwaga akazi k’uburetwa mu mirimo y’ibiti byavagamo imipira ya caouthouc y’umwami Léopold II.
Umwami Philippe, mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi wa Congo igihe Congo yizihizaga ku nshuro ya 60 ubwigenge kw’itariki ya 1 z’uku kwezi kwa 7, nawe yemera ko ibikorwa by’urugomo n’ubugome bukabije byakorewe Abanye-Congo muri icyo gihe ndetse no mu gihe Congo noneho yagenzurwaga na leta y’Ububiligi kuva muri 1908 kugeza ibonye ubwigenge mu 1960.
Hagati aho leta y’Ububiligi yatangaje hagati mu kwezi gushize ko hagiye kujyaho akanama k’abadepite kazasuzuma ukuntu Ububiligi bwitwaye igihe bwakolonizaga Congo bukanayobora u Rwanda n’u Burundi.
Icyo gihe abatumire bacu bari Muzuri Samson, Umunye-Congo wize iby’amateka akaba atuye mu Bibiligi, Gaston Rwasamanzi, Umunye-Congo utuye muri Congo-Brazaville akaba ari impuguke mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari, yanabaye umwe mu bari bafite imyanya yo hejuru ku butegetsi bwa Mobutu.
Twari kumwe kandi na Emeline Uwizeyimana, umushakashatsi muri Kaminuza ya Université Libre de Bruxelles, akaba n’umwe mu nzobere 5 zakoze ubushakashatsi ku nzu ndangamurage y’ubukoloni ku Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo iri mu nkengero z’umurwa mukuru wa Bruxelles mu Bubiligi, inzu yasubiwemo mu mwaka w’i 2018 kubera cyane cyane Abanye-Congo batumvikanaga n’abayubatse ku mateka yagaragazaga. Nawe atuye mu Bubiligi.
Muri iki kiganiro nifashije n’umushakashatsi akaba n’umuhinga mu by’indimi n’amateka y’u Rwanda, Docteur Jean Mukimbiri, kugira ngo atubwire ibyo abakoloni bakoze mu Rwanda. Nawe atuye mu Bubiligi. Nanagerageje gushaka abahinga mu by’amateka y’u Burundi ariko sinashoboye kubabona, ubwo turakomeza kubashaka mu kiganiro gitaha.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.
BBC