Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 z’ukwa 2 mu 2020. N’itariki ikomeye mu mateka y’ubwongereza n’umuryngo w’ibihugu by’uburayi-EU- kuko uwu munsi ari bwo Ubwongeza bwavuye muri uwo muryango nyuma y’imyaka 47 buwugiyemo. Ejo bundi ku wa kane, ni bwo abadepite b’inteko nshinga mategeko ya EU batoye itegeko ryemeza ko Ubwongereza buvuye mu muryango wa EU naho inteko nshinga mategeko y’Ubwongereza ikaba yarabyemeje mu cyumweru gishize. Ubwongereza bukaba bwarinjiye muri uwo umuryango muri 1973, icyo gihe wari ugizwe n’ihugu 6, ubu ukaba ugizwe n’ibihugu 28. Ubwongereza bubaye igihugu cya mbere kivuye muri uwo muryango nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa 6 mu 2016.
Nubwo byemejwe ko Ubwongereza buvuye mu muri uwo muryango guhera uyu munsi [ejo ku wa gatanu], ariko buzakomeza kubahiriza amategeko awugenga mu gihe icy’inzabacyuho y’amezi 12. Urukiko rw’Uburayi ruzakomeza kugira ububasha ku birebana n’ubucamanza.
Ku rundi ruhande, Ubwongereza bwahise butakaza imyanya y’abadipite 73 muri 751 bagize Inteko nshingamateka y’uburayi. Ubwongereza kand bwahise butakaza umwanya w’intumwa yabwo mu kanama gakuru k’uwo muryango, n’indyi myanya ya politiki ifata ibyemezo.
Ikindi cyemejwe mu masezerano yo gukura Ubwongereza mu muryango wa EU, ni uko inzibacyuho ishobora kwongerwaho umwaka umwe cyangwa ibiri impande zombi zibyumvikanyeho. Ubwongereza kandi bugomba kuzariha umuryango wa EU miliyaridi 39 z’amafaranga y’Ubwongereza bita amapound mu gihe cy’imyaka itashyizwe muri ayo masezerano.
Ubu rero Ubwongereza bufite ububasha bwo gutegura ibiganiro n’ibindi bihugu ku bucururuzi n’ubuhahirane ariko ntabwo azahita yubahirizwa kuko agomba gutegereza ko inzabacyuho irangira.
Ni muri urwo rwego, mu kwezi gushize, hano i Londres habereye inama yahuje Ubwongereza n’ibihugu 21 by’Afurika. Muri ibyo bihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwahungukiye iki? Turabyumva muri iki kiganiro.
Muri ikiganiro twongeye gutumira abatumire bari mu kiganiro cy’Imvo n’Imvano twateguye mbere y’amatora ya kamarampaka. Twongeye kubatumira nyuma yuko ibyavuye muri ayo matora ubu byashyizwe mu bikorwa. Abongereza benshi batoye bemeza ko Ubwongereza buva mu muryango w’ibihugu by’Uburayi, EU – none buvuyemo.
Abatashakaga ko Ubwongereza buva muri EU bazabyifatamo gute? Ko hari abakomeje kugira impungenge ko iki gikorwa gishobora kuzagira ingaruka ku Bwongereza – abatumire bacu babinona gute? Nigel Farage, umuyobozi w’ishyaka BREXIT wari n’umudepite mu nteko nshinga mategeko ya EU, mu ijambo rye rya nyuma yayivugiyemo, yavuze ko kuba Ubwongereza buvuye muri uwo muryango bishobora kuzawuviramo gusenyuka – abatumire bacu babyumva gute? Naho umuhuza bikorwa w’akanama gashinzwe BREXIT mu nteko ya EU, Guy Verhofstadt, we avuga ko amaherezo Ubwongereza buzasubira muri uwo muryango kuko Abongereza benshi batashyigikiye ko igihugu cyabo kiva muri uwo muryango – abatumire bacu barabyumva gute?
Abatumire bacu rero ni Wilson Nkurunziza, watorewe kuba umujyanama mu gace ka Salford aho ni mu mujyi wa Manchester, akaba ari mu ishyaka rya Labour, nubwo afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza akomoka mu Burundi, turi kumwe kandi na Claude Rutsinzi, we akaba ari mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative, turi kumwe kandi na René Mugenzi, we akaba ari mu ishyaka rya Liberal Democrats. Aba babiri na bo nubwo bafite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, bakomoka mu Rwanda.
Iki kiganiro mwagiteguriwe na Félin Gakwaya.