Ku wa Kabiri nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa, umwanzuro wafashwe hagamijwe korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro bitandukanye, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima yari imaze kugaragaza ko ibi bikoresho byakongerwa ku bindi bijyanye n’ubuzima bikurirwaho TVA, ubusanzwe ingana na 18%.
Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, RRA, kivuga ko n’ubundi ibi bikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa bitishyuraga amahoro ya gasutamo, ku buryo umwanzuro mushya unabisonera TVA uzatuma ubucuruzi bwa bene ibi bikoresho burushaho korohera abaguzi.
Iyo Minisiteri y’Ubuzima imaze kwemeza ko ibikoresho runaka bijyanye n’ubuzima, ikandikira Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi isaba ko byongerwa ku rutonde rw’ibicuruzwa bigomba gukurirwaho TVA, nyuma yo kwemezwa bishyikirizwa Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nacyo kikabishyira mu ikoranabuhanga ryacyo, ari nabyo byamaze gukorwa.
Nyuma yo gufata uyu mwanzuro, biteganywa ko abacuruzi bahita bashyira mu bikorwa uyu mwanzuro, ari nabyo bitanga icyizere ko mu minsi mike ibiciro by’ibi bikoresho bigomba guhinduka.
Leta yigomwe miliyoni nyinshi mu misoro
Komiseri wa RRA ushinzwe abasora, Drocelle Mukashyaka, yabwiye IGIHE ko urebye mu myaka itanu ishize, imisoro ikomoka kuri ibi bicuruzwa yari ifite agaciro karenga miliyoni 400 Frw.
Yagize ati “Iyo uhereye mu myaka itanu kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 ukagera mu mwaka wa 2018-2019, nteranyije TVA yari yarishyuwe ivuye kuri biriya bikoresho by’isuku ku bagore, bigera kuri miliyoni 440.9 Frw.”
“Ni ukuvuga ngo hari ibyo leta yemera kwigomwa kubera ubuzima bwiza bw’abatuye igihugu, kuko ni ibijyanye n’ubizima, ni nako itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambo ribivuga.”
Ni umwanzuro wakiriwe neza
Imiryango itandukanye yari imaze igihe isaba ko umwanzuro nk’uyu wafatwa, yagaragaje ibyishimo ndetse inasaba ko ahubwo bene ibi bikoresho byanatangira gukorerwa mu gihugu, kugira ngo igiciro cyabyo kirusheho kuba hasi.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yasibye ishuri kubera imihango. Ni impamvu zishingira ku kutabona ibikoresho biboneye by’isuku, bamwe bakanakoresha ibitizewe bibyara izindi ndwara.
Ni mu gihe abakobwa benshi batabona ibyo bikoresho by’isuku, muri abo batakaza 20% by’amasomo ndetse bamwe bagahitamo kuva mu ishuri.