Site icon Rugali – Amakuru

Imurika gusa ntabwo ari imurikagurisha! Uretse Kagame ninde mu Rwanda wagura iyi ndege ya Gulfstream Kagame yapfiriye kuburyo ayihoramo?

Imiterere y’indege zo mu bwoko buheruka za Gulfstream ziri kumurikirwa mu Rwanda (Amafoto). Gulfstream G280 ni ubwoko bw’indege zakorewe muri Israel n’Uruganda rukora indege n’ibindi bishobora kuguruka mu isanzure rwitwa IAI, nyuma yo guhabwa akazi na Gulfstream Aerospace, isosiyete y’Abanyamerika ikora indege.

Ubu bwoko bwa G280 bwifashishwa mu ngendo zitwara abantu bake mu buryo bwihariye (Private Jet), bufite moteri ebyiri. Bwatangiye gukoreshwa n’abantu cyane mu 2012 nyuma y’imyaka igera kuri itatu y’igererageza.

Mu 2005, Gulfstream na IAI byatangiye ibikorwa byo kuvugurura indege ya G200, hakorwa ubwoko bushya bwahawe izina rya G250 bushyirwa ku isoko mu 2008.

Iyi G250 yagiye ku isoko ivuguruye imbere aho abapilote bicara, moteri zarasubiwemo ndetse amababa yayo yaragizwe manini kurusha aya G200.

G250 yakoze urugendo rwa mbere ku wa 11 Ukuboza 2009 i Tel Aviv muri Israel. Mu 2011, G250 yahinduriwe izina yitwa G280 aho Gulfstream yari ifite intego yo gukuraho urujijo rwashoboraga guterwa n’umubare ‘250’ aho mu rurimi ruzwi nka Mandarin [rukoreshwa mu bice bimwe by’u Bushinwa] ushobora gusobanurwa nk’ ‘igicucu’ cyangwa ‘ikigoryi’.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gukora nibura urugendo rwa kilometero 6667 idahagaze, ni ukuvuga ko ishobora kuva i Kigali ikagera nk’i Bruxelles mu Bubiligi nta kibazo.

Ifite ubushobozi bwo gufata umuvuduko wa kilometero 893 mu isaha ndetse ushobora no kugera kuri kilometero 1049.58. Yagendera kandi ku butumburuke bwa km 13,716 ubariye ku kigero cy’inyanja.

Uyihagazemo (ubutumburuke) ireshya na metero 1.91 mu gihe umurambararo wayo ari 2.19 , ifite kandi uburebure bwa metero 9.98 n’umubyimba wa m3 25.15. Ishobora gutwara abantu 10 bicaye neza na batanu baryamye mu mutuzo usesuye.

Ushaka kuyigura, byagusaba ko uba ufite nibura miliyoni 24.5 z’amadolari ya Amerika.

Iyi ndege ni imwe mu zakozwe n’uru ruganda ziri kumurikirwa mu Rwanda mu gihe hari kuba Inama yiswe Aviation Africa ihurije hamwe abasaga 400 bo mu bihugu 71 birimo 35 bya Afurika.

Biganjemo abakora muri Guverinoma n’abasanzwe bakora iby’indege nk’abikorera, abakora indege, abacuruza ibyuma byo gukanika indege, abakanika, abigisha abanyeshuri gutwara indege n’abandi.

Bimwe mu biganirwaho harimo imbogamizi zituma urwego rw’indege rudatera imbere uko byifuzwa muri Afurika, amategeko agenga urwo rwego, umutekano w’abakora ingendo n’ibindi.

 

 

Gulfstream Aerospace ni Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze kwandika izina ku Isi mu kugira indege nziza zikoreshwa n’abantu ku giti cyabo (Private Jet)

 

Gulfstream G500 A7-CGQ ni ubundi bwoko bw’indege buri kumurikirwa mu Rwanda

 

Iyi ndege ifite uburebure bwa metero 9.98

 

Ifite ubushobozi bwo gukora ingendo zireshya n’Ibilometero 6667 idahagaze

 

G280 ifite amababa maremare kurusha G200 yayibanjirije

 

Aho Abapilote bicara ni uku hameze

 

 

Ifite ubushobozi bwo gutwara abantu icumi bicaye neza, baryama bakaba ari batanu

 

 

Indege za Gulfstream ziri kumurikirwa mu Rwanda ku Kibuga cy’Indege i Kanombe

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto: Rwanda Gov na Muhizi Serge

Exit mobile version