Site icon Rugali – Amakuru

“Impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda”

Akamasa kazamara inka kazivukamo, URwanda n’abanyarwanda hari byinshi bakwiye kwigira ku barundi.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Jean Baptiste Bagaza, ntawabura gushima uburyo leta y’uburundi yitwaye mbere na nyuma y’urupfu rwe,  biherekejwe no kumushyingura mu cyubahiro akwiye nk’uwabaye umukuru w’igihugu cy’uBurundi.

Aha akaba ariho mpera ngira nti uRwanda hari byinshi rwari rukwiriye kwigira ku burundi, cyane cyane ku byerekeye ubumuntu, kwubaha, n’amahame y’ibanze ya demokarasi.

Ikintu cya mbere cyantangaje kandi kikanshimisha, ni uburyo mu ngoro nyinshi z’ubutegetsi ndetse na za ambassades z’uburundi, uhasanga amafoto y’abayoboye u Burundi bose.

Ibi bikaba byerekana ko abarundi bahagarara kandi bagasigasira amateka yabo, yaba meza cyangwa se mabi.   

1. Iri rikaba ari isomo mu mahame ya demokarasi uRwanda rwari rukwiye kwigira ku Burundi.

Aho Perezida Pasteur Bizimungu agiye kwicwa n’indwara kubera kwangirwa kujya kwivuriza hanze; benshi twakwibaza uko yashyingurwa aramutse yitabye Imana! Perezida Bagaza yatashye I Burundi agirwa Senateur, asubizwa ibye, ajyanwa kuvurwa bibaye ngombwa; ashyingurwa mu cyubahiro akwiye amaze kwitaba Imana.

Twizere ko Perezida Bizimungu mnagira icyo aba azashyingurwa mu cyubahiro ariko bitari ibya nyirarureshwa! Dore ko ariwe Perezida wacyuye igihe tugira wenyine mu Rwanda.   

2. Iri akaba ari isomo ry’ubumuntu no kwubaha uRwanda rwari rukwiye kwigira ku Burundi.   

Iyo nibutse ko uburundi bufite abaperezida 4 bacyuye igihe, bari mu gihugu iwabo, nabyo byari bikwiye kubera isomo abanyarwanda, aho ubutegetsi busimbura ubundi bukihutira gusibanganya ibimenyetso byose byaranze ubwo butegetsi; buhereye ku mukuru wayoboraga.

Uhereye ku bwami tutagiye kure tugahera kuri Rutarindwa watwikiwe mu nzu, tugakomereza kuri Musinga waciriwe ishyanga…..Kayibanda yagize Kigeli impunzi none n’abakurikiyeho ntawabashije kumutahana.

Habyarimana yafunze Kayibanda kugeza aho amwicishirije inzara.

Kagame yahanuye indege ya Habyalimana amusimbuza Bizimungu! Inyota y’ubutegetsi ituma amufunga. Na nubu agifungiye iwe mu rugo bizira kwivuza ibizazane yagiriye  mu munyururu.

Aho abantu barwaniye igihugu nka Bihozagara bagwa ishyanga kubera ubugome no kubura ubupfura by’abatuyoboye, aho abantu bakurikirwa kwicirwa mu buhungiro nka Karegeya n’abandi benshi; mu Burundi ho abategetse igihugu uko bose bangana bateraniye mu nteko inshingamategeko!

3. Ahatari umwaga…, Ubworoherane; ngizo izindi nyigisho twari dukwiye kwigira ku barundi.

Twifurize Perezida Bagaza kuruhukira mu mahoro.     

Gallican Gasana      

Exit mobile version