Kuri uyu wa kane taliki ya 16 Nyakanga 2020, Impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro kikaba cyakozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho rya interinet. Abayobozi b’amashyaka 3 ariyo RRM, PDR Ihumure na RDI – Rwanda Rwiza nibo bayoboye icyo kiganiro. Kimwe mu bibazo bikomeye abanyamakuru babajije muri icyo kiganiro ni ukumenya aho izina ry’ingabo za FLN riherereye hagati ya MRCD na CNRD itakiri mu mpuzamashyaka ya MRDC-UBUMWE.
Muri icyo kiganiro, hasobanuwe ko kuva ku italiki ya 1 Nyakanga 2020, impuzamashyaka MRCD-UBUMWE ifite ubuyobozi bushya kandi ishyaka CNRD rikaba ritakiri mu mpuzamashyaka ya MRCD. Kubyerekeranye n’ubuyobozi bushya bwa MRCD -UBUMWE bukaba buteye gutya: Ishyaka RRM niryo riyobora impuzamashyaka ya MRCD -UBUMWE kugera ku italiki ya 30/06/2021, abayobozi b’ishyaka rya PDR Ihumure na RDI- Rwanda Rwiza akaba ari abayobozi bungirije. Ishyaka RRM rikaba riyoboye komisiyo y’ubukangurambaga, PRD Ihumure ikaba iyoboye komisiyo y’ububanyi n’amahanga (diplomatie) naho RDI- Rwanda Rwiza ikaba iyoboye komisiyo y’itumanaho ikaba inafite umwanya w’ubuvugizi (Porte- parole).
Muri icyo kiganiro abanyamakuru babajije ibibazo byerekeranye no kuba ishyaka CNRD ritakiri mu mpuzamashyaka ya MRCD, habajijwe n’ikibazo cyo kumenya aho izina ry’ingabo za FLN ribarizwa hagati ya MRCD na CNRD, habajijwe ikibazo cyo kumenya aho imishyikirano ya MRCD na P5 igeze, habajijwe ikibazo cyo kumenya ukuri ku nkunga perezida wa Zambiya Edgar Lungu yahaye umuyobozi wa PDR Ihumure muri gahunda yo gufasha FLN mu bikorwa byayo byo kugaba ibitero ku gihugu cy’u Rwanda, Impamvu MRCD ititabiriye ibiganiro bihuza amashyaka n’amashyirahamwe nyarwanda aharanira ubufatanye n’ibindi bibazo byinshi.
Mushobora gufungura icyo kiganiro hasi aha mu kacyumva cyose nk’uko cyatangajwe na Radiyo Ubumwe ya MRCD-UBUMWE