General James Kabarebe, inkoramutima akaba n’umujyanama wa perezida Kagame mu by’umutekano, aherutse guhagarara imbere y’urubyiruko rw’abana barokotse Itsembabatutsi bibumbiye mw’ishyirahamwe AERG ( Association des Etudiant(e)s Rescapés du Génocide) arukangurira ibyo nakwita amahano.
Ntabwo hano nzinduwe no kwandika kuri Kabarebe kuko akabaye icwende ntikoga….Ahubwo nzinduwe no kuburira urubyiruko no kurukangurira kutunva amahano Kabarebe arukangurira.
Iyi mpuruza mpa urubyiruko, ndibanda ku mateka mabi yaranze u Rwanda kandi yatugejeje kuri jenoside.
Kw’italiki ya 22 Ugushyingo 1992, Ijambo Dr Leo Mugesera yavugiye i Kabaya imbere y’imbaga yiganjemo urubyiruko, ntaho ritaniye niryo Kabarebe ageza ku rubyiruko rwacitse kw’icumu uyu munsi muri 2020. Amahitamo yaho aba bagabo bavugiye amagambo yabo; AERG na KABAYA nabyo ntabwo byikoze ahubwo bifite icyo bivuze. Kabarebe arabwira abana bacitse kw’icumu(AERG) ababeshya ko bafite ubutegetsi bagomba kurwanira bakabugumana byanze bikunze; nkuko Mugesera nawe icyo gihe yahisemo ICYAHOZE ARI commune Kabaya ngo abwire abaho ko bagomba kurwanira ubutegetsi bwabo ku kibi n’ikiza.
Kabarebe arabwira abana b’abatutsi ngo nibatareba neza abana b’abahutu baraza babatware ubutegetsi nibataburwanirira; nkuko Mugesera yahamagariraga abahutu guhohotera bagenzi babo b’abatutsi ngo batazabatwara ubwo butegetsi.
Aha munyunve neza, ndakoresha Hutu/Tutsi kuko nshaka kubivuga mu mazina yabyo ngo byunvikane neza; kuko ari Kabarebe, ari Mugesera banze kubyerura; ariko mu kinyarwanda baravuga bati “abwirwa benshi akunva bene yo”
Ijambo rya Leo Mugesera ntiryatinze kubyara umusaruro kuko hadateye kabili nibwo havutse INTERAHAMWE, zivuye muri rwa rubyiruko yahamagariye kwikoma bagenzi barwo
Banyarwanda Banyarwandakazi cyane cyane rubyiruko; biratureba twese ngo iri jambo rya James kabarebe, ubu burozi ashyira mu rubyiruko; nkuko ngo amateka yisubiramo ritazabyara umusaruro nkuwo ijambo rya Mugesera ryabyaye.
Biratureba twese kwamaganira kure iri jambo rya Kabarebe n’andi asa nayo mu rwego rwo guharanira “Ntibizongere ukundi”. Kutabyamagana ni ugufungurira amarembo gushyira mu bikorwa ibyo yasabye urubyiruko abana bacu.
Sinarangiza ntagaye General James Kabarebe akaba n’umujyanama wa perezida Paul Kagame; nemeza ntashidikanya ko yari akwiye guhanirwa urwo rwango ashyira mu rubyiruko, nkuko Mugesera nawe arimo abihanirwa mu nzu y’imbohe.
Uburenganzira buraharanirwa ntibuhabwa.
Gallican Gasana