Site icon Rugali – Amakuru

IMPUNZI ZO MURI MALAWI ZIFITE AMADUKA ZIRIGUSAHURWA N’INKOTANYI ZA KIGALI.

Uyu mugore Gen Kabarebe yiciye umugabo muri Malawi arababaye kandi aratabaza.

Nimudutabarize, rwose hano Muri Malawi, uwitwa Emile, Giramata Sadi n’ abandi bakozi ba Kigali bari kuzenguruka mu maduka igihugu cyose. Baka buri duka ry’ impunzi amafranga 500.000 kwacha ku ngufu n’ iterabwoba rikomeye !

Bari kwinjira mu iduka nk ‘ aba clients basanzwe batagutegije kakakubwira ko bashaka amafranga yo kugaburira abantu bari kwicwa n’ inzara mu Rwanda.
Ngo ni ayo kujya kugura ibiryo!

Igitangaje ni uko bategeka $ 700 cyangwa amakwaca 500.000 kandi bavuga ko utazayatanga azabigiramo ingaruka zikomeye !! Turi kubaha make kubera ubwoba dukurikije ukuntu bamaze guhitana Francis mu kwezi gushize ! Gusa bakaguha igihe bazagarukira !

Bamaze gukusanya amafranga menshi cyane , bakuye muri Lilongwe abacuruzi barenga 30 bamaze gukorerwa ubwo bwambuzi bushingiye ku iterabwoba, bageze kandi Blantyre, Muzuzu, Mangotchi, Balaka, Salima , Mchinji … tukibaza ko abantu barenga ijana bamaze kugendererwa !

Barabikorana ibanga ririmo agasuzuguro n’ iterabwoba umuntu yabona uko bateye Fransis inkota akagira ubwoba akigura . Waganiriza mugenzi wawe ugasanga nawe yaragenderewe!

Turibaza $700 X 100 ni ibihumbi nka $70000 by’ amadorari ! Ntanubwo nibura turumva nibura yarageze aho bavuga !! Rwose ni mudutabarize ku ma Radio yose ku Itahuka, ku Bumwe kwa Ba Padiri na ba Marara, mu ri RNC , mu rumuri na bamwe bo mu Mahoro na Mugenzi na BBC rwose yenda bacisha make bakaduha agahenge bumvise induru bavugirizwa!

Urabaha bakagaruka wakwanga bakakwica! Rwose turabizi ko aya dutanga ariyo bazakoresha kuturimbura ! Muri iki gihe cya Corona nta butegetsi bukora neza ngo bwite kuri iki kibazo ! Kandi baza mu mayeri ntanubwo wabona gihanywa!

Murakoze ariko turashira pe ! Nta ngoma nari narumvise ibuza abantu amajya nk’ iya Fpr !

IYI NKURU MUSABWE KUYISANGIZA BENSHI KANDI HENSHI.

Exit mobile version