Paul Kagame we abinyujije kuri Nduhungiriki akomeje guhakana ko atagiranye amasezerano na Israel yo kwakira izi mpunzi. None se niba nta masezerano bagiranye na Israel kuki izi mpunzi ziri kumwamagana imbere ya amabasade y’ u Rwanda muri Israel? Izi mpunzi ziravuga ibyo Israel yababwiye kandi by’ukuri ko bagomba kujyanwa mu Rwanda. Muri macye Ibi nibyo bita gufatirwa mu cyuho ariko kubera ko Paulo yibwira ko abanyarwanda ari ibicucu badakurikira, ati reka nkomeze mbeshye mpakana ko nta masezerano nagiranye na Israel.
Ariko igishimishije muribi byose nuko aba bimukira bo muri Eritrea, Sudan n’ahandi banze kujya muri ya PARADIZO Paulo Kagame yubakiye abanyarwanda kandi bakaba bakomeje kudufasha kubwira amahanga n’isi yose ubwicanyi bwa Kagame na DMI ye. Mwabonye aho aba bimukira berekana uburyo DMI ya Paulo yicisha AKANDOYI bamuvugiriza induru. NTAGAHORA GAHANZE!