Site icon Rugali – Amakuru

Impunzi z’abarundi muri gereza Rwanda mu gihe izo muri Tanzania zitaha buri munsi!

Impunzi z’abarundi ziba muri Tanzania zitaha buri munsi kandi kuba bataha kubushake bwabo ari benshi n’ikimenyetso simusiga ko amahoro yagarutse mu Burundi. Ndetse iyo wumvishe inyinshi muri izi mpunzi zivugira ko zahunze inzara aho guhunga umutekano mucye.

Naho izo mu Rwanda wagirango ziri muri gereza kuko aho kugirango leta ya Kagame izishishikarize gutaha, ahubwo nabifuje gutaha babamerera nabi. Kagame arabizi ko intwaro yonyine asigaranye ku burundi ari impunzi ziri kubutaka nako muri gereza mu Rwanda yangiye gutaha. Ibintu bibiri bigaragara bituma Kagame adashaka ko bataha: 1. Amafaranga HCR izigenera kuko Kagame akeneye amadovize 2. Niho akura abasore b’abarundi aha imyitozo ngo bazahungabanye umutekano w’u Burundi. Iyumvire nawe akanyamuneza k’impunzi zatashye zivuye Tanzania:

Exit mobile version