Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zisaba gusubizwa iwazo kubera ubuzima bubi mu nkambi. Impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda ziti leta ya Kagame ikurikirana inyungu zayo ikabangamira inyungu z’impunzi. Izo mpunzi ziratabaza kuko ngo inkambi iravogerwa n’abantu batazwi bamwe baza bambaye gisirikare abandi bambaye bisanzwe bakazana iterabwoba. Impunzi ziravuga ziti kuba leta ikora ibyo bintu ni inyungu zayo ariko ngo bikaba bibangamiye inyungu z’impunzi. Bamwe mu bakozi bakorera leta ya Kagame mu nkambi bagenda babwira impunzi ngo nizikomeza kwitambika mu migambi ya leta ngo bazabafunga, bazabashimuta ntibazigere bamenya uko bavuye mu nkambi.
Impunzi zirivugira ko zikeneye gutaha kubera ko leta igenda ibabangamira mu nyungu zabo. Mwiyumvire ku munota wa 1:00 kugera ku munota wa 1:37 uburyo leta ya Kagame ibangamira inyungu z’impunzi, hari kuzibangamira mu gihe bagiye kubimurira mu gihugu cya gatatu aho leta ibima ibyagombwa by’impunzi bajya kurira indege bati ntabyangombwa mufite.
Leta ya Kagame ngo ifite inyungu nyinshi ku mpunzi. Mutege amatwi ku munota wa 2:30. Ngo Leta ya Kagame ijyana impunzi mu bikorwa bya politiki harimo igisirikare n’igipolisi. Izo mpunzi bajya gukoresha indi mirimo babanza kubambura amakarita y’impunzi bakabaha amarangamuntu. Bamara kubakoresha bakabambura izo ndangamuntu ariko ntibabasubize amakarita yabo y’impunzi. Nguko uko Kagame n’agatsiko ke bakora, nta nyiturano. Aragukoresha yarangize akaguta iyo ugize Imana ntakwice cyangwa ngo akohereze kota umuriro muri gereza.
Izo mpunzi zirashaka kwitahira kuko zirimo kwicwa n’inzara hejuru y’infashanyo y’intica ntikize babona . Erega ziriya nkambi ni gereza. Leta ya Kagame iratakaza inyungu zayo niba impunzi zisubiye iwabo
Ange Uwera