Site icon Rugali – Amakuru

Impunzi z’abanyarwanda ziba muri Zambia ntiziteguye gutaha ku bw’umutekano

Mwaramutse,

Nk’uko byumvikanye mu makuru ya Gahuzamiryango ejo taliki 19 Kamena, ngo icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi kigaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize, habaruwe impunzi zirenga miliyoni 66 kw’isi, kandi ngo impunzi nyinshi zibarirwa mu bihugu bikennye.

Ikibazo cy’impunzi kandi cyagarutsweho n’ababakuru b’ibihugu bya Zambia n’u Rwanda, mu rwego rw’uruzinduko perezida Kagami arimo i Lusaka ku a ejo.


Perezida wa Zambia we yakomoje ku bibera i Burundi, avuga ko ngo iyo bitagenda neza i Burundi bigira ingaruka ku Rwanda, nk’uko ngo iyo nta kigenda muri RDC, bitera Zambia ibibazo.

Mw’ijambo rye perezda Kagame we yashimiye Zambia ko yakiriye abanyarwanda, bakagubwa neza, bakabona akazi, ko hari izatahurse, aliko ko bazaganira ku kibazo cy’abadashaka gutaha.

Nk’uko Misigaro ukurikuranira Gahuzamiryango aya makuru yabibonye, ngo impunzi z’abanyarwanda zo ntizikozwa ibyo gutaha, zkavuga ko ngo no muri Zambia ubuzima barafite, ngo nta cyo babona bajya gushaka mu Rwanda, ngo ahubwo nibabatunganirize bagume muri Zambia.

Misigaro kandi ngo arategura ibiganiro ku buzima bw’impunzi z’abanyarwanda n’abarundi baba muri Zambia, nyuma y’aho amaduka y’abo asahuwe mu mwaka ushize.

Gahuzamiryango kandi yagarutse kuri cya cyemezo cyo guca ubuhunzi ku banyarwanda bahunze hagati y’a 1959 na 1998, icyemezo ngo kitabonwa neza n’izo mpunzi, cyane cyane ngo kubera ko nta mutekano babona mu gihugu cyabo baramutse batashye.

Kuri ibi, ngo hari n’inama iherutse kubera Genève mu Busuwisi, Pascal Karinganire wayiyoboye akaba yarasobanuriye Gahuzamiryango ko ibyatumye abantu bahunga bitarangiye, muri byo agatanga urugero rw’imitungo y’impunzi yagurishijwe indi ikigarurirwa n’abari mu gihugu. Karinganire rero agasaba HCR kongera igihe iki cyemezo cyazashyirirwa mu bikorwa, ibyo bibazo byose bikabanza kubona ibisubizob ihamye.

Iki cyemezo kimaze gusubikwa gatatu kose!

Ibindi namwe mwiyumvire http://www.bbc.com/gahuza/bbc_gahuza_radio/p055nd20

NB.
Uyu munsi taliki 20 Kamena ni umunsi ngarukamwaka wahariwe impunzi kw’isi!

Exit mobile version