Site icon Rugali – Amakuru

Impunzi za mbere z’Abarundi zamaze kwambuka umupaka zitaha

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zari zimaze ibyumweru bitatu zihungiye mu Rwanda, zahise zisurubira i Burundi igitaraganya zitahamaze kabiri.

Izo nizo bisi Guverinoma yabageneye zabasubije iwabo

Muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki 1 Mata 2018, nibwo izi mpunzi zabyutse zurira bisi zizisubiza i Burundi, nyuma yo gutangaza ko zitazigera zibaruza mu Rwanda cyangwa ngo abana babo bakingirwe.

Izibarirwa mu 1.600 mu 2.523 mu zari mu Rwanda zuriye bisi Guverinoma y’u Rwanda yazigeneye kugira ngo zibashe gusubira iwabo bitazigoye.

Imodoka zimwe bazigiyemo izindi bazishyiramo ibikoresho byabo

Izi mpunzi zari zaje mu Rwanda mu buryo butunguranye n’amaguru tariki 7 Werurwe 2018. Zari ziturutse mu nkambi ya Kamanyola iherereye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo nabwo zitumvikanye n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Izi mpunzi zakoresheje umupaka wa Nemba wo mu Karere ka Bugesera zisubira iwabo, kandi n’ubuyobozi bwa Leta y’u Burundi bwarabimenyeshejwe.

Aha bari berekazaga ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera

Source: Kigalitoday

Exit mobile version