Site icon Rugali – Amakuru

Impunzi za Kiziba 30% nibo bamaze kwiyandikisha gusubira muri Congo!!!

Amakuru dukesha BBC Gahuzamiryango 30% z’impunzi za Kiziba nibo bamaze kwiyandikisha mu bashaka gusubira iwabo muri Kongo. Ariko ngo nabo ntibizeye umutekano wabo igihe basubiyeyo.

Nyuma yo guterwa ubwoba na polisi y’u Rwanda mu minsi ishize igihe polisi yabarasagamo ikica impunzi kugeza kuri iyi saha umubare nyawo utaramenyekana uretse ibyo leta y’u Rwanda ivuga binyuranye n’ibyo impunzi zivugira. Ubwo impunzi zigera kuri 40 zikaba zarafashwe na polisi y’u Rwanda zikaba zifunze.

Niba se polisi y’u Rwanda yarafunze abari bagize abayobozi b’izi mpunzi, zirasubira iwabo zijyanye iki? Zirongowe n’ande? Wenda ibi biri muri bimwe birimo kubabuza gutaha basize abayobozi babo. Niba se aribo bari kuzabarongora bagenda bajyahe koko? Nimwibaze namwe inzuki zabuze umutware wazo uko bizigendekera? Cyangwa ingabo zabuze umugaba wazo uzirongora?

Ariko se n’iki kitubwira ko ibi batubwira ari ukuri? Ko inkambi ari polisi iyigenzura. Kandi tuzi neza uburyo leta ya Kagame icura ibinyoma, ikaba ifite inyungu nini mu kugumana izo mpunzi ku butaka bw’u Rwanda.

Exit mobile version