Imiryango y’impunzi z’abanyarwanda igera ku 15000 iba mu gihugu cya Zambiya yamaze gushyirwa muryango w’abaturage b’igihugu cya zambiya nkuko bitangazwa na Minisitiri ushinzwe mibereho myiza y’abaturage wa Zambiya abitangaza.
Ni ibyakozwe muri gahunda y’ubufatanye hagati ya Zambiya n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR. Ibi bibaye nyuma yaho impunzi z’abanyarwanda zikuriweho sitati y’ubuhunzi.
Mu ijambo rye ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana impunzi, Gerry Chanda Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage, yasabye impunzi z’abanyarwanda ziri mu nkambi ya Mayukwayukwa zitarabikora gusaba ibyangombwa byo kwibera muri Zambiya nk’abaturage basanzwe.
Gerry Chanda Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage wa Zambia
Xhinua yanditse iyi nkuru ivuga ko Uyu mu minisitiri yanaboneyeho kubwira impunzi ko Perezida wa Zambiya yatangaje ko yijeje imunzi ko igihugu cye cyafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’uwari we wese ushobora kugarura ivangura rikorerwa abanyamahanga.
Mu kwezi kwa kane ku uyu mwaka mu gihugu cya zambiya hadutse ibikorwa by’urugomo byakorewe abanyarwanda babaga muri icyo gihugu, aho abenshi mu banyarwanda bambuwe ibyabo abandi amaduka yabo arasahurwa, yewe bamwe baranatwikwa.
Hagati aho uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR muri Zambiya yasabye Leta kwita ku mpunzi ndetse ikanazigenera aho kuba, n’ubutaka bwo guhingaho nkuko Leta ya Zambiya yabyiyemeje.
Leta ya Zambiya yijeje impunzi kuzazifasha ibishoboka byose birimo no kuzinjiza mu muryango w’abanyazambiya.
Jean Pierrre Tuyisenge
Imirasire.com