IMPUNGENGE: Nyuma yo kubagezaho imitwe ibiri yitwara nk’abateroriste mu Rwanda kuburyo inzego z’umutekano zisa naho zananiwe ariyo ABAMARINES (Nyabugogo) n’ABAREMBETSI (Kisaro na Rutunga) uyu munsi ndabagezaho undi mutwe uhangayikishije cyane witwa INTARAGAHANGA.
Uyu mutwe uba mu Karere ka Bugesera nkuko abayobozi b’aka Karere babitangaza ngo ugizwe n’abarundi n’abanyarwanda, bitwaza imiheto, amacumu, imihoro n’imyambi bagatega abantu mumihanda kumanywa y’ihangu bakabambura amagare amafaranga amapikipiki n’ibindi. Ntamusirikare cg umupolisi utinyuka gutambuka ahantu yumvise ko Intaragahanga zihari. Iyo barangije kwambura abantu bahungira mu ishyamba rya GAKO.
Navuganye n’umwe mubayobozi bakuru usobanukiwe iby’ibi bibazo ambwira ko bihangayikishije cyane gusa ngo bategereje ko bizakemuka igihe abayobozi bakuru bazatanga itegeko ryo kurasa Abamarines, Abarembetsi n’Intaragahanga!
Mwemeranya nuyu muyobozi ko ariwo muti?
Christophe Kanuma