Impirimbanyi ziba hanze y’u Rwanda zamaganye itangazo ryasohowe n’igipolisi cy’u Rwanda rivuga ko umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuriye muri gereza.
Ziravuga ko Kizito Mihigo atarafite imigambi yo gusanga inyeshyamba mu Burundi ahubwo ko yashakaga kujya mu Bubiligi, ahantu yigeze no kuba mbere.
Nta nubwo izi mpirimbanyi zemera ko Kizito yiyahuye muri gereza y’igipolisi, ziravuga ahubwo ko yishwe.
Indirimbo Kizito yakoze niyo yabaye intandaro y’ibibazo yagize.
Muri iyo ndirimbo yavuze ko umuntu wese wishwe muri jenoside yabaye muri 94 agomba kwibukwa, yaba umuhutu cyangwa umututsi.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko umuhanzi Kizito Mihigo wafashwe mu cyumweru gishize agerageza kuva mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yiyahuye ari mu gasho.
Polisi yavuze ko Kizito Mihigo yageragezaga kujya i Burundi kwifatanya n’umutwe w’abitwajwe intwaro.
Kizito yamaze imyaka itatu ari muri gereza amaze guhamwa icyaha cyo kugambanira leta, ariko abanenga leta baravuga ko byari ibyaha by’ibihimbano.
BBC Gahuza