Site icon Rugali – Amakuru

Impirimbanyi Gakwerere aribaza kuri ba MANEKO batamika ibinyoma Paul Kagame

Ejo twumvise Paul Kagame abwira abanyamuryango ba FPR ko abasukuti bo muri Uganda bari bagiye i Burundi ari ingabo zari zigiye gusanga abamurwanya babarizwa mu Burundi.

Gakwerere aribaza ukuntu umuntu w’umugabo nka Kagame yita abana bavuye mu mashuri atandukanye muri Uganda abarwanyi bamurwanya ndetse akarenzaho akabita INTERAHAMWE!

Gakwerere aragira ati, reka dushyire ihahamuka rya Paul Kagame ku ruhande ariko twibaze ukuntu umuntu twari tuziko ari intarumikwa mu bintu byo kuneka ajyaho akibaza ko utwana tw’udukobwa mu makanzu ndetse n’uduhungu mu makabutura twajya mu mitwe yo kumutera. Mu bintu byo kuneka, GUSESENGURA inkuru n’ikintu gikomeye cyane mu bintu byo kuneka, noneho ukibaza uti, uriya mwicanyi Kagame yemeye gute ibi binyoma iperereza rye ryamuhaye kugeza aho yihandagaza ku karubanda imbere y’Intore ze akavuga ko abana b’abaganda nabo basigaye bamurwanya?

Uyu mwicanyi Kagame yaba aziko muri iyi myaka yose ishize ababaswa b’abamaneko be bazi kwica gusa buri gihe bamuha amakuru y’ibinyoma kugirango bakomeze bibonere kuri bya bifaranga bye? Barangije kumenya ko umuti w’ubwoba Kagame ahorana ari ukumutamika ibinyoma ngo barebe ko yasinzira.

Icyo aba b’amaneko b’umwicanyi Kagame bazi neza nuko bamaze kunoza ubuhanga bwo kumubeshya no kumuha amakuru y’iperereza yuzuye ibinyoma bituruka ku nyota no kudasinzira Kagame ahorana.

Gakwerere yashyize hamwe amafoto ngo Paul Kagame nawe yirebere uburyo arimo kwita abana b’inzirakarengane b’abasukuti aba rebels bagiye kumurwanya mu Burundi akanarenga akabita INTERAHAMWE.

Gakwerere arangiza avuga ko yizera ko nibura bariya ba bameneko b’umwicanyi Paul Kagame bamwibiye akabanga ko aba bana b’abamarayika babimye uburenganzira bwo kwinjira mu Burundi guhatana mw’irushanwa ry’abasukuti bakomoka mu bihugu bya EAC.

 

Exit mobile version