Site icon Rugali – Amakuru

Impinduka zikomeye mu gisirikare na guverinoma y’u Rwanda

Nyamvumba and Biruta

Rwanda: Gen Patrick Nyamvumba na Vincent Biruta mu mirimo mishya. Mu buryo butamenyerewe igisirikare cy’u Rwanda na guverinoma byabayemo impinduka zatangarijwe rimwe mu ijoro ryakeye, umugaba w’ingabo yahindutse na minisitiri w’ububanyi n’amahanga arahindurwa.

Imwe mu mpinduka zikomeye ni aho Jean Bosco Kazura yavanywe ku buyobozi bw’ishuri rya gisirikare rya Musanze akazamurwa ku ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye akanagirwa umugaba w’ingabo z’u Rwanda.

Jenerali Kazura – wari usanzwe ku ipeti rya Jenerali Majoro – uyu mwanya awusimbuyeho Jenerali Patrick Nyamvumba wari uwuriho kuva mu 2013.

Mu buryo butunguranye, Jenerali Patrick Nyamvumba yajyanywe muri guverinoma, ashingwa minisiteri ubu yitwa minisiteri y’umutekano mu gihugu, minisiteri iherukaho ku gihe cya Musa Fazil Harerimana.

Mu ngabo kandi Jenerali Fred Ibingira wari wasimbuwe umwaka ushize ku mwanya w’umugaba w’ingabo z’inkeragutabara yawusubijweho, asimbura uwari wamusimbuye Lieutenant General Jacques Musemakweli.

Lt Gen Musemakweli yagizwe umuyobozi w’urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ingabo z’u Rwanda. Urwego rushya rwemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu myaka ibiri ishize.

Muri guverinoma naho, habaye impinduka aho Vincent Biruta wari minisitiri w’ibidukikije kuva mu 2017 ubu yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga asimbuye Dr Richard Sezibera.

Dr Sezibera amaze amezi arenga atatu atagaragara mu mirimo ye, abategetsi b’u Rwanda bagiye batangaza ko adahari kubera impamvu bwite, hari amakuru yavuzwe ko amaze igihe arwaye.

Vincent Biruta ari muri guverinoma y’u Rwanda mu myanya yo hejuru itandukanye kuva mu 1997 aho yabaye minisitiri w’ubuzima, minisitiri w’imirimo ya leta, minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, perezida w’inteko, perezida wa sena, minisitiri w’uburezi, minisitiri w’umutungo kamere, na minisitiri w’ibidukikije.

Mu zindi mpinduka zabaye guverinoma Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yagizwe minisitiri w’ibidukikije.

Jenerali Majoro Jean Bosco Kazura yasimbutse ipeti rya Lieutenant General agirwa Jenerali w’inyenyeri enye

Minisitiri wa siporo agirwa Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari umuyobozi mukuru wa kompanyi y’ubwishingizi SONARWA, iyi minisiteri yatandukanyijwe n’iy’umuco.

Edouard Bamporiki wari umuyobozi w’itorero mu Rwanda yahawe umwanya mushya; umunyamabanga wa leta wa minisiteri y’urubyiruko n’umuco, minisiteri iyoborwa na Rose Mary Mbabazi.

Ignatienne Nyirarukundo wahoze ari umudepite ubu yagizwe umunyamabanga wa leta wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asimbuye Alvera Mukabaramba uherutse kugirwa umusenateri.

Dr Rose Mukankomeje wari umaze igihe avanywe ku buyobozi bw’ikigo REMA gishinzwe ibidukikije, muri izi mpinduka yagizwe umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza, HEC.

Tito Rutaremara yasimbuye Dr Iyamuremye Augustin, uherutse kuba Perezida wa sena y’u Rwanda, ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye.

BBC News

Exit mobile version