Site icon Rugali – Amakuru

Impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda

Maj Gen Jacques Musemakweli wari ushinzwe ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka (Ifoto Ngendahimana S)
Perezida Kagame amaze guhindurira imyanya bamwe mu basirikari bakomeye mu ngabo z’igihugu.
Maj. General Jacques Musemakweli wari ashinzwe ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka aho yasimbuye Lt. Gen. Mushyo Kamanzi Frank uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo za UNAMID muri Sudani.
Maj Gen Alex Kagame wari umuyobozi mukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo yasimbuye Gen. Musemakweli agirwa Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.
Maj Gen Richard Rutatina yirukanwe ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe iperereza J2.
Iri tangazo rivuga kandi ko izi mpinduka zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa.
http://izubarirashe.rw/2016/02/impinduka-zikomeye-mu-buyobozi-bukuru-bwingabo-zu-rwanda/

Exit mobile version