Impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso n’indi ya Scania yabereye i Kamonyi hafi y’agasanteri k’ahitwa mu Nkoto, abantu babiri bitaba Imana nyuma y’aho zifashwe n’umuriro hanyuma bagashya. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugarika mu Kagali ka Sheri. Imodoka imwe yavaga i Muhanga indi iva i Kigali.
Umwe mu bantu babonye iyi mpanuka iba, yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko umushoferi yikanze abana babyiniraga mu muhanda agashaka kubakatira niko guhita agongana n’indi. Iyavaga i Muhanga ni Fuso yari ipakiye ibikoresho bitandukanye birimo imbaho naho Scania yo yarimo ubusa.
Zikimara kugongana umuriro wahise waduka muri Scania uturutse ahagana inyuma, ikongeza bimwe mu bintu byari bivuye muri Fuso nabyo birashya niko guhita yadukirwa n’umuriro.
Muri Fuso harimo abantu batatu barimo umushoferi n’undi mugabo n’umugore. Umushoferi yabashije kuvamo ariko abandi bahiramo kugeza bapfuye. Muri Scania, umushoferi na Kigingi bombi barokotse.
Polisi yahageze izimya iyi nkongi ndetse haje na Ambulance ariko kugira ngo babashe gukuramo imirambo, byasabye ko basa iyi fuso kuko yari yafatanye n’iyi Scania.
Umuhanda ujya i Muhanga wamaze hafi isaha irenga ufunze.
Inkuru irambuye n’amafoto ni mukanya…