Site icon Rugali – Amakuru

Impamvu zishobora kuba zabujije Kenya gusinya ku masezerano ya gisirikare ihuriyemo n’U Rwanda na Uganda

Ubwo amasezerano hagati y’ibihugu by’Afurika y’Uburasurazuba agamije gufashanya mu bikorwa bya gisirikare kurwanya ibikorwa by’Iterabwoba no gukumira Ibiza yagombaga gusinywa hagati yabyo, igihugu cya Kenya cyatambamiye ayo masezerano cyanga gushyiraho umukono
Perezida Kagame na bangenzi be Kenyatta na Museveni mu nama ya 13 y’ibihugu bihurira ku muhora wa Ruguru yabereye I Kampala mu cyumweru gishize
.Hari mu nama ihuza ibihugu bihuriye mu muhora wa Ruguru ku nshuro ya 13 yaberaga muri Uganda
.U Rwanda na Uganda byari byiteguye gusinya kuri ayo masezerano.
.kenya yanze gusinya ayo masezerano ivuga ko ishaka igihe cyo kuyasoma neza.
.Hari n’amakuru avuga ko Kenya itanejejwe n’iyubakwa ry’umuyoboro wa peteroli uhuza icyambu cya tanzania na Tanga.
.iki kibazo kizaganirwaho mu nama y’ibihugu bigize umuhora wa ruguru izaba ubutaha.
Ikinyamakuru chimpreport cyanditse iyi nkuru kivuga ko ayo masezerano “Mutual Defence Pact”agamije kubaka igisirikare gikomeye uyu muryango uhuriyeho kigafasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri aka karere, gukumira no kurwanya ibiza igihugu cya Kenya cyifashe cyanga gusinya kuri ayo masezerano mu gihe U Rwanda na Uganda byo byagaragazaga ubushake.
Valentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba mu Rwanda, yavuze ko Kenya ishobora kuba ititeguye. Yagize ati “Uganda n’u Rwanda byagaragaje ubushake byo gusinya ayo masezerano, Gusa Kenya yo ntiyiteguye.”
Nubwo Kenya yanze gusinya ariko, nta mpamvu nyamukuru yigeze itangaza zayibujije uretse gusa ko kuvuga ko ikeneye umwanya uhagije wo gusoma ayo masezerano.
Andi makuru avuga ko Kenya itashimishijwe nuko Uganda yahisemo kubaka umuyoboro wa peteroli uhuza icyambu cya Tanga muri Tanzaniakandi byari byitezwe ko uzaca muri Kenya.
Kenya nubwo yanze gusinya kuri aya masezerano agamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba nkuko bari babyemeranijwe umwaka ushize hamwe na Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda, Kenya nicyo gihugu kimwe mu byagombaga gusinya aya masezerano kibasiwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba.
Aya masezerano agamije kwifatanya barwanya umwanzi mu gihe kimwe muri ibyo bihugu cyatewe cyangwa kigize ibibazo by’umutekano mucye. Ibindi harimo gufashanya mu bikorwa by’amahoro, kurwanya Jenoside n’ibiza, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no kugenzura ihererekanya ry’imbunda n’ibisasu kirimbuzi.

NSENGIMANA Evariste-imirasire.com
Exit mobile version