Impamvu nyamukuru yatumye abanyarwanda baba mu Bubiligi bigaragambya n’uko leta ya Kagame ari abantu b’ababeshyi, abantu bakorera agatsiko kamwe batitaye ku nyungu z’abanyarwanda bose. Ingero ni nyinshi baririmba iterambere ariko wareba mu byukuri ugasanga nta terambere rihari kuko benshi usanga bicwa n’indwara badafite kivurira baratereranwe na leta.
Umwe mu banyarwanda yanditse ku rubuga rwe rwa facebook ati “bariya bana mubona kw’ifoto hejuru babaho mubuzima bwiza !!! Kuruta abana bafite byose, barindwa gukandagira hasi nyamara ntibibuza ababyeyi kurara rwantambi mu mubitaro babavuza, n’aho umukoboyi warariye umusigati atanakarabye amaguru akabyuka yotsa runonko ye akazanavamo umuntu ukomeye ugasanga ntacyo abaye arinzwe n’Imana
Niyo ibikora!!!
Leta y’u Rwanda ntishobora no kubatabariza. Hari raporo yakozwe na PAM umuryango w’ibihugu by’abibumbye ufasha abantu ibyo kurya bavuga bati kuki u Rwanda rutadutabaza kandi dufite amakuru ko abanyarwanda barimo kwicwa n’inzara. Birakomeye kuko hari na gahunda yo kwicisha abantu inzara muri kwa kwiyemera ngo barihagije, ngo bihesheje agaciro kandi abanyarwanda bamwe bari gupfa.
Bakangisha ngo bubatse amazu y’imiturirwa kandi hari abanyarwanda bakirarana n’amatungo, bararana n’ihene cynagwa inkoko, barwaye amavunja. Hari n’abararaga mu misarani hari hafi ya Kigali,