Uwicyeza pamela ari mubakobwa barimo kugira abafana benshi nubwo tutamugereranya na MISS wacu Josiane
Ndashaka kubajyereranya kugirango mwumve neza Impamvu Mwiseneza ariwe ukwiye ikamba
Mwiseneza afite umushinga wo kurwanya igwingira ry’abana iki kibazo avugako aho avuka gihari , uturere baturanye kigaragaza ndetse no mugihugu hose gahunda yo kubirwanya ni ukwigisha ababyeyi doreko ari nacyizibose , akigisha abanyarwanda kumvako ari ikibazo gihangayikishije igihugu
akanabigisha kubirwanya bategura indyo yuzuye
Pamela afite umushinga wo kurwanya Inda zitateguwe ariko azabirwanya akoresheje aplication yo muri smart phone kdi iki kibazo gifitwe ahanani n’abantu batabasha kubona smartphone na telephone ubwayo bivuzeko ikibazo atakizi yaragisomye gusa aramutse akizi neza yamenya nuko cyakarwanyijwe
Mwiseneza avuga icyongereza neza n’ikinyarwanda
Pamela avuga icyongereza neza ariko ururimi gakondo rwacu aruvuga nabi yivangiramo icyongereza cyane
Mugutora miss hibandwa ku
Ubwiza
Ubumenyi
N’umuco
Ntago dukeneye miss w’umutako dukeneye Miss ugira uruhare rufatika mugukemura ibibazo by’igihugu nkuvuga rikijyana , dukeneye Miss werekana neza uko umukobwa w’umunyarwandakazi ameze , abaho , uko yitwara ,……
Mwiseneza niwe ushobora kujyera kure muri Miss world kuko afite abafana benshi kdi miss world yita kubafana cyane
Hirwa Gustave