Site icon Rugali – Amakuru

Impamvu kugura igitabo cya Judi Rever “In Praise of Blood” ari ugutanga umuganda wo kwibohora igitugu cya Kagame na FPR

Buri muntu wese wifuza impinduka mu Rwanda hari abantu batari abanyarwanda yagobye kumenya kandi akanabashyigikira mu bikorwa byabo. Sinabavuga ngo mbarangize ariko bacye muri abo bantu harimo Peter Erlinder, Ann Garrison, Charles Onana, Judi Rever, Christopher Black, Anjan Sundaram, Phil Taylor, Patrick Mbeko n’abandi benshi umuntu atarondora ngo arangize. Impamvu nifuje kugira icyo mvuga ku bantu nkaba nuko bari muri bacye b’abanyamahanga babaye aba mbere mu kubona uko ibyabaye mu Rwanda nkuko bivugwa na FPR atariko byagenze koko.

Uyu munsi nkaba nashakaga kwibanda kuri Judi Rever umaze gusohora igitabo yise “In Praise of Blood” ngenekereje bishatse kuvuga ngo “Ihimbazwa ry’ Amaraso” muri iki gitabo akaba avugamo ubwicanyi bwakozwe na FPR Inkotanyi. Judi Rever n’umunyamakuru wo muri Canada wibanda ku nkuru zicukumbura amabi akaba ari mu bantu batumye inkuru y’abicanyi Dan Munyuza na Jack Nziza imenyekana ubwo bafatwaga amajwi kuri telephone babwira Maj Robert Higiro ko bazamuha miliyoni y’amadorari ngo yice Gen kayumba.

Ikindi nkuko dusanzwe tubimenyereye ko Kagame adatinya no kwicisha isazi inyundo nkuko yabyivugiye, uyu Judi Rever ari mubo yashatse kwicira mu Bubiligi ariko imana ikinga akaboko ubwo abashinzwe umutekano n’iperereza muri iki gihugu bamuburiraga ubwo yari agiyeyo mu kazi ke ko gukora ubushakashatsi no kubonana n’abagombaga kumuha amakuru ku bwicanyi Kagame na FPR Inkotanyi bakoreye abanyarwanda.

Hari benshi hanze ndetse no mu gihugu bafite ubwoba bwo kugira icyo bavuga cyangwa bakora ngo turwanyirize hamwe iyi ngoma ya Kagame na FPR kandi birumvikana ariko hari byinshi bashobora gukora rwihishwa cyangwa bucece nta kwikanga iriya ngoma mpotozi. Urugero, kugura iki gitabo “In Praise of Blood” n’inkunga ikomeye uba uhaye urugamba rwo kwibohora iriya ngoma. Ikindi kurwana iyi ntambara kuri Facebook na Twitter nizindi mbuga wiyise andi mazina, n’ikintu buri mu nyarwanda wese ushaka impinduka mu Rwanda yagobye kwitabira aramutse afite ubwoba ko bamumenya. KANDA HANO cyangwa ifoto iri hasi utumize igitabo cya Judi Rever:

Exit mobile version