IMPAMVU KAGAME NA FPR YE BAKUNDA KWIBONEKEZA

Ubusanzwe isura y’igihugu iba igomba kubungwabungwa ndetse abenegihugu bagaharanira ko igihugu cyabo gihorana isura nziza mu ruhando Mpuzamahanga.

Nyamara ariko ni ibintu bitangaje iyo igihugu gitangiye gushora akayabo ndetse no gutanga za ruswa hirya no hino mu binyamakuru,mu makipe,mu bigo no mu byamamare ngo bakunde bavuge ko Umutegetsi w’igihugu runaka ari “Umuntu mwiza!” Ari Intwari n’ibindi bisingizo binyuranye.

Hano mu Rwanda twagiye twumva uko Kagame na FPR bagiranye amasezerano n’ibigo by’ibisambo by’abazungu ngo bijye bivuga ko Prezida Kagame na FPR ari abacunguzi ko bakoze ibitangaza,rwose ko ngo bubatse u Rwanda bahereye ku busa bakaba barugejeje ku rwego ruhambaye mu bukungu no mu iterambere!!!

Uretse ibyo bigo bagiye bishyura akayabo,hashize iminsi tubonye amasezerano n’ikipe Arsenal aho ngo iyi kipe igiye kujya yamamaza u Rwanda tugatungurwa ariko abaserukiye u Rwanda biyambariye imyenda isingiza Kagame n’Inkotanyi!Tuzi kandi bamwe mu banyarwanda bamaze kumenya ko ibanga ryo gukundwa na FPR ukaba wayirya ibyo itunze ari ukuyisingiza no gusingiza Prezida wayo Paul Kagame aho bamwe bagiye bamwita #ImpangayaYEZU,MUSA, n’andi mazina bigashimisha cyane uyu mugabo njye nsigaye nita #Kagame Internation Hit aka Senderi.

Ubusanzwe ikiza kirigaragaza ntigisaba ucyamamaza!

Ntuzumva bamamaza Zahabu,Diyama,…kuko ubwiza bwabyo burigaragaza!

Aba bantu bo muri FPR bahanganye n’amateka mabi bagizemo uruhare bazi neza ko abenshi bayazi kandi ko benshi bazi neza ko uyu muryango ugizwe n’Abantu bakoze ibyaha bikomeye ku rwego Mpuzamahanga harimo nk’ibyaha by’intambara,ibyaha byibasiye inyoko muntu,Itsembabwoko n’itsembatsemba,Iterabwoba,ubwicanyi mpuzamahanga cyane ko ibibi bakoze byarenze imipaka!

Ingero nabaha ni uko nka raporo y’impugucye za ONU yiswe “Mapping Report” yemeje ko ibyo aka gatsiko kakoze muri Congo bishobora kwitwa Jenoside biramutse bigejejwe imbere y’ubutabera!Yemezaga ko aka gatsiko kishe miriyoni zigera kuri 6 z’inzirakarengane!

Ndabibutsa kandi uko ubucamanza bw’abafaransa bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abakuru ba kano gatsiko.

Ndabibutsa kandi ko n’igihugu cya Espanye ari uko!

Aka gatsiko gakingiwe ikibaba n’Abajura bakomeye kuri iyi si!Kuko aho bakoze ibi byaha hose niko basahuraga bashyira ibikomerezwa nka Tony Blair,Bill Clinton,…

Hari amajwi menshi yagerageje kugaragaza ukuri kuri aka gatsiko baba Abenegihugu,abanyamahanga,ibitangazamakuru,imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Amajwi yose yashatse kugaragaza amabi y’aka gatsiko yagiye acecekeshwa na bya bihangage navuze haruguru!

Kagame na FPR ye rero baramutse baretse abanyarwanda bakishyira bakizana baba babaye nka wa muntu utema ishami yicayeho!

Bicaye ku ntebe babonye nyuma yo gukora amahano bityo ubwisanzure buje abanyarwanda bavuga amabi FPR yabakoreye,bakajya bagira bati “Igihe runaka,Inkotanyi ziciye abantu irunaka!

Amaradiyo n’ibinyamakuru byavuga akarengane aka gatsiko kakoreye abanyarwanda bityo n’abato bavutse nyuma FPR ifatirana ikaboza ubwoko mubyo yita ingando bakamenya ukuri ko FPR ari Bihehe yiyoroshe uruhu rw’intama!

Kubera ibyo byaha n’ayo mateka mabi yayo rero nta bwisanzure buteze mu Rwanda mu gihe FPR ikiyoboye igihugu!

Nta Demukarasi iteze kuhaba,kuko tuzajya duhora dusinyirwa ko dushaka ko aka gatsiko kadutegeka iteka!Tuzajya dukoma amashyi ku ngufu nyamara mu mitima tubabaye!

Niba Ingabire yaragerageje kuvuga ububi bw’iyi ngoma agafungwa,niba Kizito na Mushaidi bafunze bazira kuvuga ububi bwayo,niba Umucamanza Carla Del Ponte wari ushinzwe guhana ibyaha byakozwe mu Rwanda ubwo yakoraga mu rukiko rwa Arusha yarirukanywe ku kazi azira gutangira kwegeranya ibimenyetso bishinja FPR,niba BBC yaraciwe mu Rwanda kubera kuvuga ku mugaragaro ko Kagame atari uwo benahi bazi ko ahubwo ari umunyabyaha we n’agatsiko ke,Niba Human Rights Watch yaraciwe mu Rwanda izira gushaka kugaragaza uko uburenganzira mu Rwanda buhonyorwa,wowe uri inde wo gukoresha umunwa ngo urabwira FPR guhinduka?

Uzavuga neza se kurusha Kizito wagize ati N’Abahutu bishwe bari abantu?Uzarusha Carla Del Ponte wari umushinjacyaha mukuru mu rukiko Mpuzamahanga se wananiwe gushyira FPR ku karubanda akirukanwa huti huti?

Icyo gukora ni kimwe ni uguhaguruka ugashyigikira kandi ukifatanya n’abandi banyarwanda biyemeje guhirika aka gatsiko kuko kugateraho imbabazi ngo nikaguhe Demukarasi ni nko guhenera impunyi!

Haguruka,shyiguka,itange dufatanye kurwanya aka gatsiko nibura abazagukomokaho bazumve ibigwi bwawe ko kuba barasanze u Rwanda rugendera kuri Demukarasi,ko kuba buri munyarwanda yishyira akizana byakozwe na we!

Uzima igihugu cyawe amaboko uyahe amabandi?

Uzima igihugu cyawe amaraso uyahe imbwa?

Mukanguke!!!!