Muri 2007 ubwo muri Kenya habaga amakimbirane yakurikiye amatora, uwari Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu cy’u Rwanda Bwana François Kanimba yavuze ko ifranga ry’u Rwanda rihagaze neza ku rwego mpuzamahanga. Nanjye ndabyibuka neza neza ko idolari(1USD) n’inoti y’amafranga 500 byanganaga gutya gutya…
Bwana François Kanimba asobanura ibi, yagize ati:”ibyago bya bamwe biba ari inyungu ku bandi. Twashoboye gukuba kabiri icyayi twoherezaga mu mahanga kuko muri Kenya bari bari mu ntambara.”
Muri iyi minsi aho umubano w’abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda utifashe neza, uruganda #Clear rusanzwe rukora amasabune ameze nk’amakwanga n’impapuro z’isuku zimeze nk’ubuvunderi bw’umweru, ruri gucuruza neza cyane ibi bikoresho byabo n’ubwo ntawibigura abyishimiye.
N’ubwo ntawahamya ko Clear ari yo yateje aka gatotsi katumye produits za Mukwano zibura ku isoko ry’u Rwanda ariko uwavuga ko uruganda clear rutifuza ko ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda bumera neza ntiyaba ari kure y’ukuri.
Nahimyumukiza Theodomir