Site icon Rugali – Amakuru

Impamvu Kabuga Felicien yifuza kuburanira mu Bufaransa

Felicien Kabuga arashaka kurega abamwita umujenosideri kandi nta rukiko ruramukatira!

Uyu munsi Kabuga Felicien ushinjwa gukora ibyaha bya Jenoside yagejejwe imbere y’amategeko mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa. Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’umuryango w’abibumbye rwasabye ko Kabuga yafungirwa muri gereza y’urwo rukiko. Urukiko rw’i Paris rwimuriye urubanza kw’iyimurwa rya Kabuga mu cyumweru gitaha. Kabuga asohoka mu rukiko yazamuye igipfuse yerekeza aho umuryango we wari uri mu buryo bwo kubasuhuza no kubakomeza.

Ntagahora gahanze. Twihanganishije umuryango wa Kabuga Felicien, uzagera u Rwanda rushyashya rubasubize ibyo Se wabo yakoreye avunitse.

Umwunganizi mu mategeko wa Kabuga Felicien we ntiyumva impamvu urukiko rwatanze iminsi umunani gusa kugira ngo Kabuga aburanishwe imbere y’amategeko. Yavuze ati: Ntabwo ari byo guhita bamuburanisha kandi ubutabera bwo bwarategereje imyaka 25. Ubutabera kuki butategereza indi minsi icumi mbere yo kumwohereza aho bushaka.

Amakuru yatangajwe n’uko urukiko rw’i Parisi rwahise rufata umwanzuro wo kwimurira urubanza rwo kuba rwakohereza Kabuga Felicien kuburanira i Hague mu Buhorandi mu rukiko rwasigaye mu kurangiza imanza z’abakoze Jenoside.

Ariko umwunganizi mu mategeko wa Kabuga Felicien avuga ko Kabuga Felicien yifuza kuburanira mu gihugu cy’u Bufaransa kubera impamvu z’uburwayi ariko ntiyavuze ubwo burwayi ubwo aribwo.

Igitangaje muri ibi byose n’uburyo bavuga ko abashinjacyaha bo mu Rwanda ngo hari impapuro babonye i Kigali zerekana ko Kabuga Felicien yakoresheje ibigo bye byinshi binyuranye mu kugura imihoro guturuka mu bihugu byo hanze. Iyo mihoro ikaba yarakoreshejwe muri Jenoside. Ko muzi itekinika ry’i Kigali n’iki cyakwemeza ko izo mpapuro abo bashinjacyaha bo mu Rwanda bafite ari iz’ukuri, ko atari impimbano?

Umunyarwanda ati “Izo ntore ziri kubyinira ku rukoma ngo Kabuga yafashwe ntabwo zizi ko FPR yo iri mu cyunamo? N’ubwo Kabuga yatsindwa zo zibabajwe n’uko nta rushyi bazamukubita kandi aramutse anitabye Imana ntabwo imitungo ye bakomeza kuyirya nk’uko bari kuyirya atari yaboneka. Arongera ati bari kubyina imbyino batazi”.

Undi munyarwanda ati “Ese ko bavuga ibibi Kabuga yakoze bitaranamuhama, bataravuga ingano ze bariye n’ibyayi bye bakamyemo amafaranga nta ruhushya bafite”

Bakunzi ba bamenya ikiganiro cyacu gihagarariye hano. Mbifurije umugoroba mwiza abo umunsi urangiye n’igitondo kiza ku batangiye umunsi. Ni ah’ubutaha

Yanditswe na Aline Kagoyire

Exit mobile version