Site icon Rugali – Amakuru

Impamvu Emmanuel Macron ashyigikiye candidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’ubuyobozi bw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa

Impamvu Emmanuel Macron ashyigikiye candidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’ubuyobozi bw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa. Ku mashusho ari hasi barasesengura impamvu amushyigikiye. Ubundi abafaransa babona OIF nk’igikoresho abanye Paris bafiteho inyungu. Mu mwaka wa 2014, Francois Hollande yigeze gusaba Blaise Compaore wari Perezida wa Burukina Faso ngo ayobore OIF ariko icyo gihe bwari uburyo bwo kureba ko yarekura ubutegetsi.

https://youtu.be/onlqSZBZDq0

Muri 2018, Emmanuel Macron yasabye Louise Mushikiwabo kuyobora OIF kugirango barebe ko umubano uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wazambye guhera muri Jenoside yo muri 1994 wakongera ukabyuka. Ariko cyane cyane kugirango u Bufaransa bugire ingufu muri Afurika, muyandi magambo bakomeze babone uko basahura Afurika kuko Ibyo basahuye hashize imyaka biri kugenda bikendera.

Ikibazo n’iki “Iyo mibare ya Emmanuel Macron izacamo?

Exit mobile version