Impamvu ebyiri zatumye Paul Kagame atera Congo, harimo gusenya ibirindiro bya FLN no kwigarurira intara za Kivu zombi muri Congo!!! Amezi agiye kuba atatu inkotanyi za Paul Kagame zitarashobora kwirukana abasilikare b’umutwe wa FLN mu ishyamba rya Nyungwe.
Paul Kagame amaze kubona ko abasilikare ba FLN, Major Callixte Sankara abereye umuvugizi bitamworoheye kubakura muri Nyungwe, yafashe icyemezo cyo kugaba igitero muri Congo mu gace kA MINEMBWE (Kivu y’amajyepfo) gatuwe n’abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi b’abanyamulenge.
Kagame akaba yaragabye ibitero muri ako gace muri gahunda yo gusenya ibirindiro bya gisilikare bya FLN muri Congo.
Paul Kagame afite ubwoba bw’uko abanyamulenge bashobora gufasha FLN urugamba rwo kumukura k’ubutegetsi! Indi mpamvu simusiga itumye Kagame yongera kwishora muri Congo ku mugaragaro ni ukugira ngo abone uburyo bwo kwigarurira intara za Kivu zombi mu gihe abakongomani bahugiye mu matora ataboroheye yo gushaka umukuru w’igihugu mushya uzasimbura Joseph Kabila!
Gusa rero Kagame agomba byanze bikunze gutera Congo kuko atabikoze ubutegetsi bwe bwahita buhirima. Ese Kagame azafata Kivu zombi bimugwe amahoro? Natazifata se byo bizamugwa amahoro? Ibisubizo tuzabihabwa n’ibihe biri imbere!
VERITAS