Yanditswe na JMV Kazubwenge
Callixte Sankara mu rukiko uyu munsi yahisemo kwemera ibyaha byose uko ari 16 ntanakimwe ahakanye. Byatumye benshi mubari bamushyigikiye bagwa mu nkantu batangira kwibaza byinshi kuko bisa naho yabatunguye.
Kugira ngo dusobanukirwe neza ibyo kwemera icyaha kwa Callixte Sankara twifashishije abandi bantu bigeze gushimutwa bakaza kugaragarizwa ubutabera mu buryo busa neza neza n’uko byagendekeye Sankara badutangariza uko bigenda.
Bwa mbere ukorerwa iyica rubozo (physical and pshychological torture) ry’ubwoko bwinshi kuburyo usigara wumva ko utari ikiremwa nk’ibindi. Iyo bamaze kubona ko bakugejeje ku munota wawundi wemera byose kugira ngo bucye, bagushakira umwunganizi mu by’amategeko.
Umwe byabayeho yatubwiye uburyo iyo usohotse mu mwijima ahantu hasa no mubuvumo aho uba uhura n’abagome gusa ahasigaye baguha akanya ko kubona izuba gusa ugiye kuvugana n’umwunganizi baguteguriye. Uwo mwunganizi aba asa n’uwahawe misiyo (niba koko aba atayihawe) yo kugusaba kwemera icyaha kugira ngo worohereze ubutabera bityo ibihe bibi urimo akakwizeza ko bishoboka ko wanafungurwa ugasubizwa mubuzima busanzwe.
Aho rero iyo murangije kuvugana isaha imwe cyangwa 2 usubizwa muri wa muriro utazima bavuze hari n’abadutangarije ko umuntu aba yumva urupfu rumutabaye rukamutwara yarushimira.
Callixte Sankara rero kugira ngo bucye kabili ntayandi mahitamo yari afite uretse kwemera ibyaha kuri uyu munsi wa mbere yizeye ko byibuze iri joro byamutwara muri gereza zisanzwe bityo umubiri na roho ye bikaruhuka gato.
Utaragera hariya amaze iminsi niwe wakwivugira ibyo ashaka ngo yari kugira gutya cyangwa kuriya. Iyo wageze mu maboko y’uwo mwari muhanganye (umwanzi wawe) uba watsinzwe byarangiye!
Bityo ntibyaba bitangaje amaze kugera gereza zisanzwe ku munsi wa kabili ashikirizwa umucamanza yanabonye uwundi mwunganizi muby’amategeko akaba yahakana ibyo yavuze byose uyu munsi akabigarama akavuga ko yabitewe n’iyicarubozo yakorewe n’ibyo yaboneye aho yari afungiye bityo urubanza rukaba ruhinduye indi sura kandi s’ubwa mbere byaba bibaye.
Biranashoboka cyane ko aho yari afungiye yigishijwe bihagije akumvishwa ko ku nyungu z’igihugu no kunyungu ze bwite yakwemera icyaha nk’uko mushuti we Kizito Mihigo yabyemeye Nyakubahwa akazamuha imbabazi. Babaye barabimwemeje bityo urubanza rwe rwaba rurangiriye hariya kuko ku munsi wa kabili yagaruka yemera icyaha bityo hakaba hasigaye ko urukiko rumukatira Sankara Callixte atiriwe agezwa murubanza ngo Leta igaragaze gihamya ifite kuri buri cyaha mu byaha 16 ashinjwa.
Abanyamategeko twavuganye bibajije impamvu Leta yajyanye Callixte Sankara kuburana mu rukiko rwa gisivile kandi ibyaha hafi yabyose imurega ari ibya gisirikare.
Sankara yaba yashize ku munzani gusubira kwicwa nabi (urubozo) asubijwe aho yarafungiye agahitamo kuvuga ibyamutabara cyangwa yarigishijwe arafata yizeye kuzadohorerwa kubera korohereza urukiko anaha igihugu amakuru gikeneye?
Ihame.org