Site icon Rugali – Amakuru

IMPAKA KU NDANGAMUNTU IRIHO MU RWANDA N’IBY’IRANGABWOKO BYABA BIYIHISHEMO

Haravugwa ko Leta ya FPR yaba ibeshya abanyarwanda n’amahanga ngo yakuye amoko mu ndangamuntu kandi mu by’ukuri ingangamuntu nshya zirimo amoko mu buryo bw’amayeri, bwihishe, buzwi n’abafite iryo banga! Musome impaka zagiwe kuri iki kibazo n’abanyarwanda banyuranye kuri facebook kuva talili ya 25/01/2016 kugeza taliki ya 27/01/2016.
John Matabaro: IBANGA RY’INDANGAMUNTU?????: Usibye nuko GUHINDAGURA ibyangombwa( Indangamuntu, PassPort) uko bwije,uko bukeye hamwe no kubihenda( Kwisi yose Passport y’uRwanda niyo ihenda kuko irengeje $100), FPR ibikora mu rwego rw’ibyashara kuko Leta ibonamo amafranga menshi. Hari n’amajwi ahamya ko hari ibanga ryihishe kubyangombwa dufite! Ibiranga umuntu bimwe( nk’ubwoko) ngo byavanywemo ku mugaragaro ariko ngo birimo kuburyo bw’Ibanga hakoreshejwe CODE izwi gusa n’ababishinzwe!! Mu yandi magambo ngo watse indangamuntu bagacyeka ko uri umutwa baguha iriho C1, waba umuhutu C5( Ni urugero). Biramutse aribyo koko, byaba birenze ukwemera!!! NUKUBITOHOZA!!!
Kavenya Emmanuel Kanguka: Nibishaka kw’irangamuntu bibe bitariho, mu zindi setting birakora, biragaragara turabibona.
John Matabaro: Bwana Kavenya, aribyo cyaba ari ikibazo gikomeye! Ndibuka muri 94, uri umuhutu iyo bashaka kukwambura, bashakaga impamvu bati: aka kanyuguti kari hejuru mu nguni kavuga ko iyi ndangamuntu ari iy’inkotanyi!! Abantu benshi bazize utuntu nk’utu!
John Matabaro: Kavenya Unshakire Abatutsi nka 5 b’imyimerere babyemera, Abahutu 5 b’imigirigiri n’Abatwa 5 b’inkorokoro, turebeko indangamuntu zabo zihuye!!!
Brad Kalisa: Hahahahaaaa. … wa mugabo we warisariye pe!!! Ko ndeba hari abahutu benewanyu benshi buzuye muri ubu buyobozi se babivugaho iki ? Cg nibo bakwibiye ibanga ?
Imibiri Ya Bera: ubwo ni ubwoba bw’ubusa.
Ngoga Patrick: ibi bintu uvuze jye byarampangayitse ndavuga nti nibe n’amoko yambere twayatwaraga mu byangombwa nawe ubwawe ubyibonera uzi nicyo uri cyo, ariko ubu duhetse ibintu tutazi mu byangombwa niba ari ibitwicisha , niba ari ibidukiza ntawamenya !!
John Matabaro: Nonese Bwana Ngoga, Kalisa, ko musaba akazi muri 200, batanu bagahawe ugasanga bose ni Abatutsi, utanga akazi aba yababwiwe n’iki??
Ngoga Patrick: Aka kantu! nikatatwicisha kazadukiza! ntago umuntu yagombye gutwara ibintu bimuhishwe mubyangombwa bye!
John Matabaro: Buri wese afate Indangamuntu ye maze arebe niba ibiriho byose azi ibyaribyo!! ndabarahiye, uretse ifoto n’Amazina yawe, ibindi bisigaye byose ni AMAYOBERA!! ngaho aho ibanga rihishe!!
Ngoga Patrick: nomero y’irangamuntu barayisobanuye yo da!
John Matabaro: Ariko nomero ntabwo ariyo yonyine iri ku ndangamuntu, hariho n’ibindi!!
John Matabaro Abanyamerica bo ngo bazajya bakwambika impeta, bagukubite nicyasha mugahanga, kuburyo bizajya bikugaragaza uwo uri wese( ibyo wakoze, ibyo utunze, aho uri, …)!! Mbese ni nkawa mudende Abongereza bambitse Karenzi!! Gusa, Sinzi niba ba Ruharwa ba FPR bazemera kukambara kuko kagaragaza amahano bakoze!!
Iyakaremye Mary: John Matabaro warasaze burundu. Ko wahisemo kwishyiraho umuvumo wo guta u Rwanda ukoresha Passport y Impunzi uhabwa na South Africa ibya Passports zacu mu Rwanda ubizi ute ko ntayo uragura???? Ndakumenyesha ko Igiciro cyazo kitagera kuri 100$ usibye no kurenga. Ikindi uvuga izo Codes zamoko ziri mw Indangamuntu ntaziriho codes ziriho zifite ibindi bisobanura icyo utazi uge usobanuza ugabanye gusebanya, ntawe bigeze babaza ubwoko bwe mugufata Indangamuntu ntukigire Rutwitsi
Gitera Alpha: araterateranyije ngo ikinyoma arebe ko cyakunda ariko kiranze kiramutamaje. None se kariya kantu k’ibanga kaba mu byangombwa byo mu Rwanda gusa?
John Matabaro: Mary, ko numva wihaye kumenya ibya FPR nkaho uri Kagame, niba Passport igura $100, wowe urumva ihendutse?? Naho ibyindangamuntu ndumva ubizi neza, ngaho bidusobanurire!!
John Matabaro: Gitera, ndumva witsinda, ahandi naho bafite amabanga yabo. Twebwe twavuzeko batubeshya ngo nta moko dufite, kumbi barayatwanditseho mwibanga riswi nabo gusa!! Naho uvuga ngo ntawe babaza ubwoko, ubuse ko nziko Kagame, Kabarebe, Rutaremera n’abandi ari Abatutsi, narababajije?? Ese hari umunyarwanda( cg bo ubwabo) uhakana ko ataribo?? Nanga uburyarya, ntawe uyobewe umuhutu cg umututsi cyereka uri umuzungu! Mujye mubeshya Abahinde!!
Iyakaremye Mary: John Matabaro nakubwiye ko Passport ikiguzi cyayo kitageze no kuri 90$ usibye na 100$. Mu Rwanda niho ikiguzi cya Passport kiri hasi ugereranyije nuko igura mubindi bihugu bya EAC. Iby’amoko yo mu marangamuntu urabeshye ntago RPF yakora amakosa nkayo cyane cyane ko baziko hari abantu benshi batungaga Indangamuntu zirimo amoko atarayabo kubera gutinya guhohoterwa n abantu nka John Matabaro basazwe n’ Irondabwoko. Codes ziri mu marangamuntu na Code nimwe irimo isobanura ubwoko codes zose zirimo zifite izindi Variables zimenyesha, abana bakoze Data Entry yo gutegura Indangamuntu nabo ubwabo barabizi, muri Codification yakozwe nta Code nimwe irimo isobanura ubwoko
Jean Marie Munyambanza: Iyakaremye Mary wikwirirwa ujya impaka passport y’u Rwanda iri kugiciro cyo hejuru,no muri EAC passport yu Rwanda niyo ihenze
Brad Kalisa: Jye ndibariza, abakoresha b’ abahutu bo babigenza gute? Nabo bahawe amabwiriza yo kugaha abatutsi gusa ? Ariko John Matabaro rwose uba muzima ?
Kavenya Emmanuel Kanguka: @ brad , ubusanzwe umuntu yanenga les #jumelés , ariko kuko ceux avec authorité réelle babukomora ku bikoresho by’ahandi, ahubwo buriya nyirukunenga yanenga ucura ibyo bikoresho. Ariko uzasanga arimo yitabaza nyiri ukumukanda. Nanjye nishyize kuri urwo ruhande rwawe Kalisa, ikibazo ni icya nde?
Brad Kalisa: comment yawe sinyumva… nawe uremera se ko indangamuntu zirimo amoko? Hanyuma abakoresha b abahutu se babyitwaramo gute ?
Kavenya Emmanuel Kanguka: Yisubiremo urayumva, nasaga n’uwibaza icyo kibazo cyawe final!
Kavenya Emmanuel Kanguka: @ matabaro , kubona #umutwa kuri facebook biragoye kuko abenshi ni #injiji , nahoze mbavugira mu minsi ishize. Abatwa babaye stunted . Kuki tutita ku batwa. Buri Leta igiyeho ntiyita ku batwa keretse Rwabugiri niwe wigeze kubitaho!
Kavenya Emmanuel Kanguka: Theodomir Nshimyumukiza , nk’umutwa gira icyo ubwira Matabaro muri aka kanya
Muyumbu Chris: John Matabaro and others, iby’amoko, RPF yabivanyeho ku magambo! iby’uko haba hari codes cachés ku ndangamuntu, kugeza ubu njye nta makuru mbifitiye! ariko kandi, ntukeke ko aho wajya hose gusaba service, birahagije kuguha amasaha 5 gusa, wamaze kubaha amazina yawe n’aho uvuka gusa, bakaba bamenye buri kimwe cyose kuri wowe! aha unyumve neza, ndavuga buri kimwe cyose, simvuze ubwoko gusa!!!! icyambere, database y’abacitse ku icumu yose irahari irazwi! ari abafite ababyeyi bavanze (hutu – tusi), ari abafite ababyeyi batavanze! icya kabiri,database y’abafungiye n’abigeze gufungirwa ibya gacaca irahari nayo irazwi! ntiwambwira ukuntu waba ukora ahantu uri umwana w’umuntu wafungiwe gacaca ngo HR abe atakuzi! icyagatatu, database y’abayoboke ba cyama bose irahari irazwi! birahagije gukandakuri “ctrl f” then bagakora “search”, mu masagonda 30 gusa bakaba bamenye uwo uri we!
Brad Kalisa: Muyumbu Chris… nakomeje kubaza ikibazo kikirengagizwa ariko reka ndebe ko wowe wenda waba umugabo ukansobanurira: iyo database ninde uyifite ho access ? Ese HR yose ni abatutsi ? Hanyuma se abakoresha b abahutu bo babyitwaramo gute? Ese nabo bafite ho access ? Ese ko abahutu ari hafi 90% ?
Kavenya Emmanuel Kanguka: Burya ikintu bita #intelligence cyari cyiza iyo kiba #monopolistic; ahubwo Kalisa ni #intwari arababaza igikorwa ibyo biba bareba! Nanamusubije ariko nanamushyigikira!
Theodomir Nshimyumukiza: hahahaa urakoze Kavenya icyo nabwira Matabaro nuko nta moko ari mu Rwanda. Uraba Kizito ufungwe nuba Bamporiki wicare mu nteko nuba Mugambage ube High commissioner/ Ambassador. Uretse public figures umuntu avuye aho azwi ntawe ushobora kumenya ubwoko bwe. Aha niho uzasanga Ministeri y’intebe hari ubwoko bwayisinyiye DEs l’independence! Umugani wa Brad se muri NIDA hakoramo ubwoko bumwe?
Muyumbu Chris: icya mbere uti ninde uyifiteho access? icyo bita cellulle specialisee urakizi muri RPF? uko ikora urabizi? anytime, simple call gusa!!!! uti abakoresha b’abahutu!!! hafi ya bose nubwo zaba ari companies zabo, harimo za trojan horses zabinjiriye zishinzwe gutanga report! uti abahutu ni hafi 90%! hehe se? mu kazi ? keretse ahari mu gukubura imihanda, gucukura imisarani, guhamagara abagenzi muri gare, gucuruza agataro, muri prisons no muri tige ndetse no muri local defense cyangwa dasso!
Brad Kalisa: Oya ntabwo uko iyo cellule ikora mbizi niyo mpamvu mbaza: ni ukuvuga ko u mukore sha w’ umuhutu nawe mbere yo gutanga akazi agomba gufata phone agahamagara kugirango bamuhe amabwiriza ?
Kavenya Emmanuel Kanguka: @ Muyumbu Chris: ibyo uvuze si theory ahubwo ni fact. Nabikoreye ubushakashatsi. Theodomire nawe avuze ukuri ariko AMENYE GUTANDUKANYA, #BUSINESS, #AMARANGAMUTIMA , #UBUMUNTU … System mu guhemuka irinda business nta ronda bwoko ikoresha muri ya post narabisobanuye, mu kubaka business ni ryo risa(irondabwoko) kuko byagaragaye mu Rwanda ko ubwoko bufite imbaraga mu kurinda iyubikwa ry’imbehe. Twibuke, indangagaciro ziruta ubutunzi bundi. Kizito yafashe uwo murongo wa #Socrates yarabanje kwishora mu nka ziba, arabizira amera nk’abahanzi bava muri illuminati secretive organisation uko bagirwa bwana!
Theodomir Nshimyumukiza: Mu Rwanda hasigaye ubwoko 2 gusa YEGO98.3% na OYA1.7%(nyamuke). Ntushakire ahandi
Kavenya Emmanuel Kanguka: Oya theodomire, aho uravanze , iyo ni imyumvire si ubwoko. No mu rugo rw’ubwoko bumwe BINARY THINKING irahaba kandi ntiyemewe nayo ari cyo kigaragaza ko…. Gusa business isa nibikingira; ariko se wambwira ijambo Paul Kagame yavuze kuri MV23 , icyayikorewe n’abagikorewe? Ibigo bya charity , ntabihari se bishingiye ku bwoko?
Brad Kalisa: Ndakomeza nsobanuze nubwo aba politiciens hano bakomeje ya mayeri … uramubaza uti 1+1 agakora formule y’ ama pages abiri kandi ntaguhe igisubizo. Abakoresha b’ abahutu nabo bahamagara iyo cellule specialisée ya FPR ? Hanyuma se ?
Muyumbu Chris: trojan horses uzi icyo ari cyo?
Brad Kalisa: Ntabyo nzi munsobanurire. Please and thank u
John Matabaro: Bavandimwe, mwakoze ku makuru menshi mwatugejejeho. Naho Bwana Kalisa washubijwe. Ntabwo ibikorerwa mu Rwanda byose FPR yabiharira Abatutsi gusa ngo bishoboke. Ni yo ifite Services Ndakorwa zigomba gucungira hafi, ntabwo uturapfarapfa tw’abahutu itwitayeho. burya kandi bigaragayeko umukoresha w’umuhutu akoresha abahutu gusa( nubwo nawe atabitinyuka) Ntabwo yarara. Ubwoko rero ( bumenywa hakoreshejwe database bavuze), bukenerwa mu nzego zimwe na zimwe!!
Anastase Gasana: #Brad Kalisa:Urabaza uti: “Abakoresha b’abahutu nabo bahamagara iyo cellule specialisee ya FPR?”. Uribarisha ubusa, uribarisha ibyo uzi.Ntawe utazi ko abakoresha b’abahutu uretse ko ari na bakeya cyane, bagomba kwibwiriza kuko bazi uko systeme ikora. Bazi d’abord ko kugirango akazi kabo kagende neza bagomba guha akazi abatutsi kugirango abe ari bo bakagaragaramo bityo bibafashe no kubona abaclients kuko abaclients benshi ari abatutsi bitewe n’uko aribo bifite economic power; barayihariye.Ikindi n’uko bo niba bahaye akazi abahutu gusa bazaregwa ivangura, bazaregwa ingengabitekerezo; ariko abatutsi bahaye akazi abandi batutsi gusa kandi ni ko bimeze, nta vangurabwoko baregwa kandi ari ryo bakora gusa. Ikindi na Rutaremara yarabivuze mw’ijambo yigeze kuvugira muri KIE i Remera avuga ngo abahutu nimubihorere bagoke biga nibarangiza nta kazi tuzabaha nta kindi.Ibi yavuze biri kuri records byigeze no kugirwaho impaka hano kuri fcbk bikaba bishyirwa mu bikorwa nka kuriya John Matabaro na Muyumbu Chris babivuze.
John Matabaro Naho Hagati y’abaturage, Kumenya ko Kanaka ari Umuhutu cg Umututsi, 95 %ntiwakwibeshya!!
Brad Kalisa: Anastase Gasana… uzanye amahane y’ ubusa ariko sinibarisha ubusa kuko iyo cellule specialisée ya FPR itanga akazi niba ihari abayizi ni mbarwa.. ko wari utarayitubwira? Ese ko nawe wabaye patron igihe kinini warayihamagaye mbere yo gutanga akazi ? Tubwire ahubwo.
Anastase Gasana #Brad Kalisa: Amabi ya FPR ni ishyano ryose ntiwayavuga yose ngo uzayarangize.Nkuko nabisobanuye hano kenshi, leta ya FPR ikorera muri systeme a deux vitesses: formel (nari ndimwo) na informel/the underground system (ntari ndimwo) ari nayo iba iri in charge mu by’ukuri. Iyi kandi nta muhutu uyibamo kabone n’iyo yaba ari umunyamuryango wa FPR. Iyoborwa na Kagame ubwe. Inama zayo ziba nijoro zikabera mu biro bya Kagame, muri DMI, muri external intelligence, kuri headquaters ya FPR cyangwa mu ngo zabo. Byose ni ho bikorerwa, n’ibi muvuga byo gutanga akazi. Mu myaka namaze ndi minisitiri w’ububanyi n’amahanga nta muntu n’umwe nigeze mbasha guha akazi. Iyo utari muri underground systeme iyobora igihugu mu by’ukuri propositions zose utanze ntizirenga umutaru (ni ko byangendekeye). Niyo ushatse kugaha umututsi, kubera ko babona ko yazakugirira reconnaissance akanagukorera akazi neza atakangije ngo aguhime kandi bakabona ko batazamugushumiriza ngo abemerere, uwo nawe ntibakamuha. Baraza ahubwo bakanamwirukana iyo wabashije kubanyura murihumye ugaha umututsi akazi atari FPR ikamuhaye ngo inamuhe briefing y’ibyo agomba gukora n’uburyo agomba kukunaniza no kugusuzugura. Ni birebire!
Mukiza Mashira Hesron: mfite umuhutu ukora muri education system yarize afite PHD. ndetse post afite na batusti bake bayifi dore uko yambwiye. Kubera ko abahutu bene wacu bazi ko mfite post yabafasha kubona akazi icyo nkora hari umututsikazi uri hasi yanjye; iyo haje umuhutu kwaka akazi mwohereza k’uwo mututsikazi akazi akaba ya kabona ariko bitanturutseho. Nguko uko abahutu babayeho. Gusa nkuko abantu bose hataburamwo umusamariya mwiza, abatutsi bamwe bazi ibibazo abahutu bahura nabyo mfite undi mututsi udashobora guha umututsi akazi ahubwo agaha abahutu.
Kavenya Emmanuel Kanguka: Dushimire uwo mututsikazi wita ku BAREMEREWE!
Mukiza Mashira Hesron: ngaha aho ingoma ntutsi ya RPF itandukaniye n’iya Habyarimana Yuvenali kuko iyo umututsi yagiraga post itanga akazi buri mu tutsi wese yajyagayo kandi agahabwa akazi; niba mwibuka muri electrogaz kwa Kataribwa n’umuzamu yari umututsi.
Muyumbu Chris: Anastase Gasana rwose ibyo uvuze muri posting yawe hano hejuru niko biri 100%! hari systemes ebyiri zibangikanye ziyobora igihugu, ariko les naifs baboba systeme formele, ubundi bakajya babona ibikorwa bitandukanye n’ibyo bazi, bikabacanga, ugasanga ntibazi aho ibintu bipangirwa! ariko, uzi gucengera no gusesengura wese, azi neza uko byose bikorwa! muri make, ni nk’ikiganza, bakwereka la main et pas son revers!!!!! ni birebire iby’abanyarwanda barimo bagwamo batabizi! nemeza ko hari n’abatutsi benshi batazi ibikorerwa muri kiriya gihugu!!!!!!!
Anastase Gasana: @Muyumbu Chris nkunze ko ufite esprit percipicace yumva ibintu vuba cyane. Ibi bya systeme a deux vitesses bya Kagame na FPR bategekesha u Rwanda uretse n’abaturage hari n’abantu bize ndetse n’abiyita abanyapolitiki batabizi ko bibaho, ko ariko bikorwa wanabibasobanurira ntibabyumve. Nkuko ubivuze hari n’abatutsi benshi batazi ibikorerwa muri kiriya gihugu; hari n’umututsi wanyigishije mu mashuli yisumbuye (secondaire) ubu ufite doctorat muri histoire twigeze kubivugana ubona atabyumva nkuko yakagombye kubyuma nk’umuntu wahanitse mu mashuli, ari ubwambere abyumvise kandi atanabyemera ko ari ukuri. Narumiwe!
Brad Kalisa: Hahahaaa… Mukiza Mashira Hesron urakoze kutwibutsa ibyo kwa Habyara…..hari igihe nsoma amarira yanyu nakwibuka ko ingoma zanyu (combined) aba ministres b’abatutsi bari mbarwa, aba perefe, aba burugumesitiri, ibi go bikomeye byose byari I byanyu, nta musirikare w’ umututsi wabagaho ( kereka Col. RUHASHYA Epimaque)…. numva naseka ngatembagara..
Anastase Gasana: Brad Kalisa:Kuri wowe rero ibyo kwa Habyarimana byari byiza kuburyo n’ubu tugomba kubisubiramo tugakora nk’ibyo systeme ye yakoraga uretse ko ku gihe cye abavictimes bari abatutsi ubu muri systeme ya Kagame abavictimes akaba ari abahutu! Ibi izi arguments fallacieux ni zo Kavenya Emmanuel Kanguka yigeze kwiyama hano kuri fcbk ariko ndabona nta somo wakuye mu byo yavuyuze kandi byari byuzuye sagesse bihagije kugirango bigire icyo bikungura!
Anastase Gasana: Abajya impaka mwese kuri iyi ngingo y’uko akazi gatangwa mu Rwanda, nagirango mbibutse case ya Madame Zainabu Kayitesi umuhutukazi juriste wari minister w’Abakozi ba leta washyize transparence mu gutanga akazi ka leta abantu bagakora ibizamini ababitsinze ku mugaragaro atari nawe wanakosoye ibyo bizamini akabaha akazi. Ntimwibuka ko yahise yirukanwa muri iyo minisiteri ku mvugo ngo “yirirwa aha abahutu akazi”!kuko batsindaga ibyo bizamini ari benshi; nuko agahita ajyanwa kuyobora Komisiyo y’Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu mu Rwanda.
Muyumbu Chris: Anastase Gasana n’iyokomisiyo uko yayiyoboraga nabyo uzabimbaze, nzabikubwira! ubu sinsi aho ageze, ariko muri make, muriiriya komisiyo, yari nka kadahwema bateretsemo gusa, akazi kari gafite abandi bagakora kandi bazi missions bahawe!
Kayumba Ibrahim: uwavuga ay’inzuki ubuki ntibwalibwa; kuki Kabarebe atava mu kuyobora ingabo yaraharanguye!
Theodomir Nshimyumukiza: Ariko se bikamubuza guhembwa nk’abandi?
Kayumba Ibrahim: habuze undi wamusimbura kuki uwo mwanya ali uw’abatutsi uretse Habyalimana Emmanuel wahanyuze agenda; naho guhembwa ni inde umuhemba! Kuki Bizimungu akili president yali afite umwungilije uwo mwanya wakuweho nande? aho Kagame abereye president? Kuki abayobora uturere n’imirenge abenshi ali abatutsi batababo bakababungilije. Kuki abapolisi bakuru hafi yabose ali abatutsi niyo ali mu karere kayoborwa n’umuhutu! Uwo muhutu birazwi ko nta jambo aba afite.
Brad Kalisa: Anastase Gasana…ko ari Mukiza Mashira Hesron wari uzanye biriya bya Habyarimana Yuvenali se kuki atari we wamaganye ? Hahahahaaaa !!
Anastase Gasana: #Brad Kalisa WOWE URAVUZE NGO “HARI IGIHE NSOMA AMALIRA YANYU..” urakomeza… ni ukuvuga ko wowe ayo malira aturuka ku karengane kangana kuriya si ayawe muri iki gihe. Mu gihe cya Habyara iriya malira uvuga yari ayawe kuko ari abatutsi bayariraga. Ariko ubu ku ngoma ya Kagame na FPR ye ariya malira uvuga ntacyo akubwiye kuko abayarira ari abahutu! Ni icyo washatse kutubwira. Actually you are enjoying it nkuko nawe ubyivigiye ngo “numva naseka ngatembagara”.
Brad Kalisa: Anastase Gasanabinsetsa byo ni byinshi ariko iyo bigeze kuri wowe noneho….. iyo nibutse ukuntu abantu ba mbere bariye poste ziryoshye kandi imyaka myinshi kuri iyi ngoma nawe urimo warangiza ukaza kubeshyabeshya abahutu ngo ntimuhabwa akazi numva numiwe ! Cyakora nihagira indi ngoma yongera kuguha umwanya nzamenya ko uraguza : ari Kayibanda ntimwigeze mu mwubaha na rimwe kandi mwarifunze ishyaka rye, Habyara we wamwogeyeho uburimiro, FPR nayo ni uko..
Anastase Gasana: @Brad Kalisa: Twe ntitureba Kayibanda na Parmehutu ye, Habyarimana na MRND ye, Kagame na FPR ye, twe tureba igihugu cy’u Rwanda n’abenegihugu bacyo b’abanyarwanda. Ni cyo twabuze muri bariya bategetsi bose umaze kuvuga, ni cyo dukurikiranye kugeza tukigezeho. Ntabwo dukurikiranye imyanya kuko u Rwanda rushyashya dushaka n’abanyarwnda bashyashya dushaka ari bo bazatanga iyo myanya uvuga ntabwo ari umuntu umwe nkuko Kagame, kimwe n’abamubanjirije, abikora uko yishakiye bitewe n’uko yaramutse.
John Matabaro: Kalisa uvugako kubwa Habyara nta Batutsi babonaga akazi sinzi niba yatubwira abatutsi bize bari abashomeri uko bangana. Icyo dupfa na FPR ni utuyeri two guhishahisha, itwika inzu igahisha umwotsi! Ko Leta ari iyabo bafashe ibyo bashaka byose kumugaragaro, batihishe inyuma ya NTAMOKO, twa CODES, utunama twa Rwihishwa. Dr Gasana wakoze cyane kudusobanurira ukoresheje ingero tuzi twese!!
Muyumbu Chris: John Matabaro hari ikibazo buri gihe duhora twibaza! Abantu bamwe bati ku bwa Habyarimana abatutsi ntibahabwaga akazi! Kandi byageza igihe cyo kwibuka mu kwezi kwa kane, ugasanga buriminisiteri,buri kigo cya leta, buri kaminuza, privee cyangwa iza leta, etc, bose bibuka abatutsi amagana n’amagana bakoreraga ibyo bigo!! ugahindukira ukaba wakwibaza, uti ese bose bari barihutuje? niba bari barihutuje, muri make,ni bamwe RPF yavugaga ko nabo babaye abahutu, noneho nta mpamvu yo kwibukwa!!!
Brad Kalisa: John Matabaro… ntago ubeshya bose barakoraga, utari umwarimu yaracuruzaga hahahahaaaa.. icyo batari bemerewe ni ukuyobora ikintu na kimwe cg igusirikare .
Brad Kalisa: Anastase Gasana… ariko aho gutanga ama examples ba kanaka na ba kanaka wagiye utwihera examples zawe kugiti cyawe ko nawe wari umuyobozi… uri na ujya kwa Zainabu watubwiye I byawe muri ministère yawe uko byagenze ni uko bakubujije guhangana akazi abahutu ?
Anastase Gasana: Ibyanjye muri minisiteri yanjye nabyanditse hano haruguru ari wowe nsubiza keretse niba utabisomye. Nasobanuye ukuntu ntigeze mbasha guha akazi umuntu n’umwe yaba umuhutu yaba n’umututsi, nerekana n’impamvu zibeta ko ariko uhawe akazi wese FPR iba ishaka kuba ariyo ikamwihera kugirango inamuhe briefings z’uburyo agomba kugakora agenzwa na twinshi turimo no gukorera sabotages minister mu gihe DMI na headquarters za FPR bamumushumurije.
Kayumba Ibrahim: agahinda ntikica kagira mubi kuba nta buyobozi twali twabona mu Rwanda biteye agahinda dukeneye ubuyobozi, ubutegetsi oya. Brade shaka icyatuma urwikekwe rushira mubana b,urwanda ntushyigikhre ibizasenya igihugu abategetse bose ntakiza basize; tekereza inkuru uzasiga imusozi ntutekereze ko uwasimburaga undi ntaterambere yazanaga oya aliko uburenganzira ntabwo bose basazwe n’irondakoko n’irondakarere, ivangura, n’ibindi bibi kdi n’uwo mu bwokobwe wamwerekaga ukuli yarabiziraga.N,uyumunsi niko bili turebe ikibitera aho kwica Gitera, ivangura mu gihugu turaryamagane ntilizagaruke ukundi. Yaba cyami, yaba Kayibanda yaba Habyalimana, yaba Kagame tubashime iterambere bazanye tubagaye kunanirwa kutubanisha.
Brad Kalisa: Kayumba Ibrahim… stop it..you’re so fucking annoying buddy.. udu commentaires twawe twinshi icyarimwe dutera umujinya. Ntukarondogore nk’ abakecuru !
Kavenya Emmanuel Kanguka: Haaa, brad, utu du commentaires ko mbona tugukurugutuye ubonye mo iki sha! Kamwe nshyizeho like, nsanze kavuga ukuri. Koko nta muyobozi w’u Rwanda wabashije indangagaciro harimo if course na democracy(kutagundira). Abami bo nyine nta kundi, ariko nka #Gahindiro yerekanye ko kuyobora neza bishoboka, kuyoboza ibitekerezo.
Kavenya Emmanuel Kanguka: Hari ikintu maze kubona. Intore zigabanyijemo ibice, zifite amatsinda/imirwi ziba zishinzwe guhangana nayo, intore biyisaba gutekereza cyane kuko mu kiganiro usanga ari imwe cg 2 abandi ari nk’ijana, Brad Kalisa agamburujwe n’uducommentaire twa #Kayumba Ibrahim pe! Haaa!
Anastase Gasana: Reka Kayumba Ibrahim amugamburuze ni mugihe. Uzasome witonze comments za Kayumba Ibrahim , il est tres profond. Afite ahantu hejuru ageza mu guhanika mu bitekerezo ku buryo Brad Kalisa n’izindi ntore nkawe bananirwa kumukurikira no kujya impaka nawe kuko baba badashoboye gusubiza ku ngingo Ibrahim akoresheje. Naho uko yandika akarongo kamwe cyangwa tubiri tugenda dukurikirana, biragaragarira umuntu wese udafite ubugome bw’intore za FPR ko ari ukubera cell phone ye idafite capacity ihagije. Abantu rero twese ntitugira moyens zimwe no mu mufuka hangana, ariko umunsi Kayumba Ibrahim yabonye IPHONE nk’iy’intore zihabwa na FPR (we azaba ayiguriye),umenya nta ntore izongera kugaruka kuri fcbk uhereye kuri Brad Kalisa ubwe!
Kayumba Ibrahim: intore zizareke agasuzuguro no gutukana ubundi zitange ibitekerezo kandi buli wese yubahe mugenzi we, zizumva ukuli. Erega nabo sibo; iyo ubona bavuga ugirango nibo naho ni akazi ka mpemuke ndamuke; ukuli barakubona baranakuzi aliko bakurengaho.
Anastase Gasana: @Kayumba Ibrahim: Uratubwiye twese uti:”abategetsi bo mu Rwanda bose baranzwe n’irondamoko n’irondakarere, ivangura, n’ibindi bibi, kandi n’uwo mu bwoko bwabo waberekega ukuri yarakuziraga”.UVUZE UKURI intore Brad Kalisa adashaka ko uvuga hano kuko ibyo uvuze ni byo umutegetsi Kagame aziza Col Byabagamba yafunze umuziza ko yavuze ngo “ABATEGETSI BO MU RWANDA NI ABICANYI” ngo “akongeraho abwira abasilikri we yikuyemo ngo ariko MUZUNAMURA ICUMU RYARI?”. Ni bene uku kuri kw’inyangamugayo Col Byabagamba Tom intore ziba zidashaka ko ugaragaza noneho Brad Kalisa akitwaza kuriya cell phone yawe yandika uduceduce kugira ngo agerageze kwangisha abasomyi ibyo wandika! Wowe komeza udundaguze n’aga cell phone kawe, ibyo wandika turabikunda twe abasomyi. Nka hariya umaze kwandika ugira uti:”Yaba Cyami yaba Kayibanda yaba Habyarimana yaba Kagame tubashime iterambere bazanye tubagaye kunanirwa kutubanisha”. C’est de la profondeur d’esprit!
Brad Kalisa: Anastase Gasana… ariko se ubwo Byabagamba ibyo koko yarabivuze cg ni ukumubeshyera? Ni nko kumva Nyiramasuhuko yihandagaje ati ariko kuki mwatemye abantu..
Anastase Gasana Erega Nyiramasuhuko uwo wihaye ujye wibuka ko mugihe we n’interahamwe batemaga abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana na MRND ye, bari kumwe n’abatechniciens ba FPR bari babivanzemo nabo batema abatutsi n’abahutu moderes! Biriya by’abatekinisiye ba FPR bakoze genocide tutsi, Colonel Byabagamba Tom n’ubwo atari abarimo ariko yarabibonaga arabizi. Aravuga ibyo azi imvaho.
Brad Kalisa: Ese burya interahamwe zatemaguye abatutsi zifatanyije na FPR urangije uzirwanya zonyine uniyemeza gukorana na FPR imyaka irenga 15 ?! Hahaha… aho ntuzivamo !?
Anastase Gasana: Brad Kalisa:Nakubwiye inshuro nyinshi ko utagomba kwitiranya igihugu cyanjye nawe kitwa u Rwanda ngo ukitiranye n’ingoma ya Habyarimama n’interahamwe ze cyangwa ingoma ya Kagame n’inkotanyi ze n’intore ze. Na nubu hari abanyarwanda bari mu gihugu bakorera u Rwanda igihugu cyabo ariko batiyumva kandi batari muri FPR n’amabi yayo n’ubwicanyi bwayo. Hari n’abandi bashaka kwitaza inkaba y’amaraso amenwa buri munsi na FPR nk’uriya Colonel Byabagamba Tom wayoboye Kagame Presidential Protection Unit wavugishije UKURI agira ati “abategetsi bo mu Rwanda ni abicanyi” akanongearho ati “muzunamura icumu ryari?” Ntabwo yivuyemo ahubwo yaribohoje afata inzira nziza yo kwitandukanya n’IKIBI, yo kwitandukanya n’ubwicanyi bwa FPR.
Anastase Gasana” #Brad Kalisa ku byo kubeshyera cyangwa kutabeshyera Col Byagamba Tom, uzabibaze Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa gisilikare we ubimushinja nka kuriya nabyanditse. Kuba abimushinja mu ruhame rw’urukiko ni uko abifitiye ibimenyetso! Kandi niba yarabivuze ntiyabeshye yavuze UKURI na twe twese dusanzwe tuzi ariko kutavugirwa hanze. Niyo mpamvu tuvuga ko ari inyangamugayo kuko yavugishije kuriya KURI.
Mugisha John: Ni akumiro koko! Intore zananiwe kureka ibinyoma! Uzibwije ukuri ni we mwanzi wazo. Ariko ni mu gihe n’interahamwe ni ko zakoraga da! Nta Muvoma nta Cyama, nta nterahamwe nta nkotanyi, bose ni iri n’iri.
Kayumba Ibrahim: Inkotanyi n’intore zabo barwaye irwara yo kuburanira Kagame, aramutse apfuye bamera nk’interahamwe zimwe zatwiciye abacu ngo Habyarimana yapfuye.
Iglesias Jizra: Urwango mu banyarwanda rwariyongereye urugero: muri ya minsi y’icyunamo abantu bose bahekenyana amenyo kubera kwishishanya.
Muyumbu Chris: Iglesias Jizra aha ugize uti mu gihe cy’icyunamo urwango ruriyongera, ni byo 100% kandi bikorwa nkana na RPF n’abakozi bayo! Ndaguha urugero rufatika! Mu minsi isanzwe muri kaminuza imwe, twahoraga tugendana n;abatutsi nta kibazo na gito gihari. Mukavana gutemberamu mugi, uri umuhutu ari umututsi, muganira bisanzwe, mukajyana muri resitora, mugakomezanya activites zindi! Mu gihe cy’icyunamo, mu manama ya za AERG, bakababwira (abatutsi) bati “ntihagire n’umwe murimwe wongera kugenda wenyine! Mugerageze muge mugenda muri babiri cyangwa batatu! nimujyakuva muri chambre, mujye mubanza muhamagarane, muhure,mugendane, kuko bariya bahutu (aha ariko bakoresha andi ma termes anyuranye nzagarukahoikindi gihe) bashobora kubagirira nabi”!!!!!!! Kuva ubwo, mu gihe cy’icyunamo cyose ndetse n’iminsi itari mike igikurikira, bikaba uko! Ukibaza uti ese umuntu twari dusanzwe tugendana umunsiku wundi, ni irihe perereza ryakozwe rigaragaje ko babonye ashobora kugirirwa nabi muri ino minsi?????????????????????
Kavenya Emmanuel Kanguka: Njye ndisanzura ku bantu bose, ariko hari incuti yanjye yashatse umugabo nyibaza impamvu ihisemo gushaka uwo bahuje ubwoko kandi batarakundanye igihe kirekire nk’abahutu bakundanye, aravuga ati ‘burya mu gihe cy’icyunamo biratubangamira kuko umugabo w’umuhutu ashobora kubangamira inyungu zawe psykolojik’ cg nawe ukabangamira ize. Ati ariko quartier bamereye nabi ngo ndivangura, ngo burirata. Ibyo byose mbikorera kuri telephone, ibintu mpostinga ndanabivuga, kugirango abumviriza bumve, ko nta kinyoma kiguma mu gaseke.
Iglesias Jizra: Chris urakoze pe!Fpr’s idiology nizo gukomeza guhembera urwango no kurubiba mu moko,ark biyibagiza ko ntaho bizatugeza. Gusa haricyo benshi batazi aba AERG nibo bambere bagira ivanguramoko kuko bogejwe mu mutwe, kuku bagira amabanga bahisha abahutu.
John Matabaro: Igihe cyose Ubwoko ubu nubu bwemererwa kwivangura mubandi kubera impamvu iyo ariyo yose, iri ni IVANGURAMOKO RINUKA. Ibi bikurura urwicyekwe rukomeye kuko utamenya ibivugirwa muri utwo dutsiko.
John Matabaro: Umunsi umwe Umututsi( sinzi niba navuga ngo w’Inshuti yanjye) yarambwiye ngo: Barababwiye ngo nibige uko babishoboye, ngo uko byagenda kose nibarangiza Bazabona akazi keza!!! Ngo barababwira ngo: Kuba Umututsi mu Rwanda BIRUTA BYOSE!!Ese hari uzi umututsi warangije University ubu akaba ari Umushomeri??
Iglesias Jizra: Gusa ikibabaje nuko hirengagizwa ukuri kandi guhari.Gusa ntagahora gahanze. impirimbanyi ni nyinshi kandi ntizitinya.
Brad Kalisa: Nimwihangane namwe mwagize igihe cyanyu. Repubulika ebyiri zose !
Iglesias Jizra: Brad we ishengure sha,gusa hari abatutsi bimfura batameze nkamwe bibisahiranda.Ubu namwe muri mu nyungu ntimugasekwe….
Brad Kalisa: Iglesias Jizra…Hari n abahutu bashyira mugaciro ureke intagondwa za hano !
Iglesias Jizra: Ariko ujya wibuka ko n’inkotanyi zitwaga abanzi bigihugu?Inyangarwanda?Ibi byo kutwita intagondwa rero ntibitubabaza.
Donat Gapyisi: Inkotanyi zo zari abanzi b’igihugu. Ntureba se ibibi byo bakoze kandi na n’ubu bagikora!
Iglesias Jizra: Si nkibyo byose. Aho bukera ziratumara ahubwo gusa ntizanatubasha.
Kavenya Emmanuel Kanguka: @ Brad Kalisa , urabeshye, hano nta ntagondwa irimo, yaba abahutu cg abatutsi.Nkawe uraba utari intagondwa ugakekako ari nde wundi hano w’umuhezanguni? Iki kiganiro kirimo abantu bashaka iterambere ry’igihugu kandi ubwawe nawe ntago ushaka ko gisubira inyuma ahubwo ni uko washidutse wisanga mu murongo mubi. Umenye ko ari mubi wawuvamo! Ariko kuba utarabimenya ntitukugira umuntu udashaka ineza y’igihugu! There are no thourough-going individuals here!
Brad Kalisa: Kavenya Emmanuel Kangukaki kiganiro ni ibinyoma gusa kandi sinzareka kurwanya abaduca intege bose cyane cyane izi mburamukoro zirirwa zihimba amafuti ngo indangamuntu irimo amoko.
Anastase Gasana @Brad Kalisa: Amoko yaba muri iriya ndangamuntu cyagwa atabamo byose ni kimwe, ni nk’i Burundi leta ya Buyoya yakuye amoko mu ndangamuntu mu 1980 ariko ntbyabujije abasilikare bayo gukora genocide hutu mu makomini Ntega na Marangara mu 1987. No mu Rwanda rwa FPR ni kimwe, yitwa ngo yakuye amoko mu ndangamuntu ariko icyo abakada ba FPR bita “KUBAGARA”, “GUKUBURA UMWANDA”, “KWIYUNYUGUZA IBIPINGA”, “PUNGUZA”, “KUBADAHISHA AKAYIKO” kigeze ntibibuza abaMDI na polisi y’igihugu kumenya abo bagomba kwica abo aribo.
Kayumba Ibrahim: Brade Kalisa ndashaka unsubize iyo tuvuze abazize itsembabwoko ryakorewe abatutsi tubatuvanguye abatatulimo; ni bande niba nta bwoko! Aliko Brad ntubonako ibyo ulimo byamaze guta igihe n’musazi ubimubajije yabisobanura cga igitambambuga. Gira isoni.
Muyumbu Chris: Anastase Gasana Brad Kalisa Kavenya Emmanuel Kanguka Donat Gapyisi Kayumba Ibrahim John Matabaro Mugisha John and others, kugeza ubu mureke tujye tubwizanya ukuri, bitabaye ibyo, nta murage tuzasigira abazaza nyuma yacu! Amoko mu Rwanda rwacu arahari, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa! Nyuma y’abo, hari n’imiryango (njye numva ariko nabyita, ubwo abize ibya sociology or ethnology bazankosora), abazigaba, abega, abagesera, abasinga, abacyaba, ababwejuzambwa, etc, etc! Ese ariko abahakana amoko reka mbibarize ikibazo; kuki twemera sciences zindi abazungu batwigishije cyangwa batwigisha, ariko tukaba tudashaka kwemera sciences sociales batwigishije? Mu gihe cyose tutarabasha kuvuguruza izo sciences zabo, ku bwanjye, aho kujya aho ngo mbeshye rubanda ko nta moko ari mu Rwanda, nakwigisha iyo rubanda kuba “proud” y’ubwoko bwayo ariko icya mbere ikubaha ubwoko bw’abandi! Ese iyo Martin Luther King yicecekera ntagaragaze ko ikibazo cy’ivangura-ruhu gihari muri Amerika, ubu biba bimeze bite? Tuvuge se ko nta birabura bari bakomeye kandi bafite imyanya myiza, cyane muri za kaminuza n’ahandi, bamurwanyaga kubera gutinya ko babura iyo myanya barimo? Ese kuki twemera ko habaho les blancs, les noirs,les asiatiques, etc, etc? Icyo mbona rero, si njye wahisemo kuvuka ndi umututsi, umuhutu cyangwa umutwa, si njye wahisemo kuvuka ndi umugande, umunyarwanda cyangwa umutanzaniya, si njye wahisemo kuvuka ndi umwirabura, umuzungu cyangwa umunyaziya, ariko kandi, nyubahira icyo ndi cyo nanjye nkubahire icyo uri cyo! Nushaka kumponyora unziza icyo ndi cyo ntahisemo kuba cyo kandi ntashobora kugira icyo mpindura ho, ubwo untangijeho intambara! Urimo urandenganya! (“Le racisme est un crime le plus ancien que la définition des catégories socialeset d’essence mystérieuse” a dit un ecrivain français)!
Kayumba Ibrahim: Muyumbu Chris komereza aho mugushaka kubaka umuryango nyarwanda n,Afurika muli rusange, n’isi yose kandi bikwiye kuba umwihariko wa buri wese.
Kavenya Emmanuel Kanguka: Kabisa iyi commentary ya Muyumbu ndayikunze.
(Byavuye ku rubuga rwa facebook rwo kuva taliki ya 25/01/2016 kugeza taliki ya 27/01/2016)
 
http://ubworoherane.com/index.php/22-rwanda-politics/683-impaka-ku-ndangamuntu

Exit mobile version