Site icon Rugali – Amakuru

Imiturirwa ya Kagame muri Kigali yabuze isoko none umujyi wa Kigali uri guhatira abantu kuyimukiramo ku itegeko!

Umujyi wa Kigali watanze igihe ntarengwa ku bigo bikorera mu mazu yo guturamo. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamaze kwemeza ko mu mezi atatu ari imbere, nta kigo cy’ubucuruzi cyangwa icyigenga kizaba kigikorera mu nyubako zitabugenewe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko nyuma y’aya mezi atatu, uzaba atabyubahirije aya mazu azafungwa. Gusa umuryango wa sosiyete sivile uvuga ko ibi bishobora gutuma hari imiryango imwe ifunga imiryango yayo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kugeza ubu hari ibigo by’ubucuruzi cyane cyane bifitwe n’abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta birenga 1000 bikorera mu mazu yo guturwamo. Ibi byose ngo bigomba kwimuka.

Parfait Busabizwa umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko ibi bigo n’iyi miryango bifite amezi atatu guhera muri uku kwezi kuba byamaze kwimuka, bitari ibyo ayo mazu akagahita afungwa.

Yavuze ko kugeza ubu  ngo hari ahantu hahagije hagenewe ibikorwa by’ubucuruzi no gukorera, kandi ngo n’ahatari huzura mu gihe gito biraba byarangiye.

Kwimura ibi bigo n’imiryango itegamiye kuri leta, bije nyuma y’aho abashoramari bafite amazu akomeye mu Mujyi wa Kigali, bakomeje kugaragaza ko bafite ikibazo cyo kubona abayakoreramo, mu gihe ngo amafaranga aba yarubatse izi nyubako ari inguzanyo za banki.

Urugero rwa zimwe muri izi nyubako ni nka Kigali Heights, umutirwa wa M. Peace Plaza,  CHIC n’ahandi.

 

Parfait Busabizwa umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’iterambere,

Kuri Visi meya Busabizwa yagize ati “Kugeza ubu twamaze kwandikira abagomba kwimuka bose kandi twabahaye amezi atatu uhereye muri uku kwezi, twabasabye ko bimura ibikorwa byabo bikava mu mazu yo guturamo, twasabye kandi abafite amazu yagenewe ubucuruzi ko bagomba kumanura ibiciro by’ubukode kugira ngo buri wese abe yashobora gukodesha.”

Inyubako ya CHIC yubatswe n’abikorera mu Mujyi wa Kigali, nimwe ifite ibyumba byinshi byo gukodesha (Ifoto/Ububiko)

Yunzemo ati “Kugeza ubu hari inyubako zihagije zagenewe ubucuruzi, izindi nazo ziraba zuzuye vuba, Umujyi wa Kigali witeguye gufunga ahantu hose ho gutura ariko hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, ibi tuzabikora  mu gihe bazaba batubahirije aya mabwiriza yo kwimuka.”

Yakomeje kandi agira ati “Buri nyubako itaragenewe ibikorwa by’ubucuruzi igomba kubahiriza aya mabwiriza, ibiciro by’aho bazajya bizashingira kuri aho hantu ariko Umujyi wa Kigali uratekereza ko bitazajya hejuru y’amadorali 15 kuri metero kare imwe mu nzu imeze neza.”

Kuri iki kibazo, Umuvugizi w’Ihuriro rya Sosisiyete Sivile mu Rwanda, Munyamariza Edouard, avuga ko nubwo batarwanya iki cyemezo, gusa ngo kigiye kubagora kuko akenshi iyi miryango usanga idaharanira inyungu ndetse imyinshi ikaba ibeshwaho n’inkunga.

Yagize ati “Ntabwo turwanya iri tegeko ariko biragoranye ukurikije amikoro cyane ko aba bantu badakorera inyungu, ni icyemezo guverinoma yatekereza ikareba uko byakorwa bitabangamiye imiryango itamiye kuri leta, bagomba gutekereza ko iyi miryango nta mafaranga ikorera ahubwo ibeshashwaho n’inkunga z’abaterankunga bitandukanye n’abikorera kuko bo bakorera inyungu.”

Avuga ko ibi bizatuma hari imiryango itegamiye kuri leta ifunga ibikorwa byayo cyangwa se bigatuma ibaho mu buzima bugoye, kuko n’ubundi badasanzwe bafite amikoro ahambaye.

Umuturirwa wa Kigali Heights ku Kimihurura, wubatswe kugirango haboneke aho gukodesha (IfotoUbubiko)

Source: Izubarirashe

Exit mobile version