Site icon Rugali – Amakuru

Imitungo yabohojwe na leta y’u Rwanda ngo imaze kubyazwa umusaruro!!!!

Imitungo yasizwe na bene yo imaze kubyazwa hafi miliyari 2.5 Frw
Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko umusaruro ukomoka ku mitungo yasizwe na bene yo kugeza ubu ungana na 2 468 762 229 Frw, imyinshi muri iyi mitungo ikaba igizwe n’inzu zikodeshwa.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu mu nama igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guha uburenganzira bwo gucunga imitungo yasizwe na bene yo, ku bashobora kuyizungura cyangwa abari basanzwe bayirimo, nk’uko itegeko ribiteganya.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko imitungo yasizwe na bene yo imaze kubarurwa ari 1166. Igizwe n’inzu 353, ibibanza 47, imirima 674, inzuri 11, amashyamba 77, sitasiyo ya lisansi imwe n’inganda enye.

Muri iyo mitungo yose hamwe, ibyazwa umusaruro ni 10.30% igizwe ahanini n’inzu zikodeshwa, imirima ihingwa n’iteyeho ibyayi.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko “aya mafaranga abitse ku makonti atandukanye ya za komite ziyicunga. Konti imwe ni ntakorwaho ibikwaho amafaranga abikirwa ba nyir’imitungo, na konti isanzwe ishyirwaho amafaranga yifashishwa na Komite mu gufata neza imitungo.”

Iyo mitungo yiganje mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Rubavu, Nyaruguru, Gicumbi, Muhanga, Ngororero na Kirehe.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yabwiye abahagarariye ubuyobozi bw’uturere ko imitungo yasizwe na bene yo igomba kubyazwa umusaruro kandi ikarindwa kwangirika.

Ati “Kuba inzu cyangwa undi mutungo utimukanwa uri nka hano mu mujyi wa Kigali, ukayihorera ntuyibyaze umusaruro […] iyo ni imicungire mibi, uwo mutungo muba mugomba kuwubyaza umusaruro itegeko rirabibemerera.”

Gusa umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine, avuga ko imbogamizi bahura nazo ari uko rimwe na rimwe usanga nk’amazu yarangiritse cyane, kandi amafaranga ayavamo atabasha kuyasana.

Minisiteri y’ubutabera inavuga ko hari imitungo igenda isubizwa bene yo igihe bagaragaye.

Umutungo wasizwe na bene wo ni umutungo waba uwimukanwa cyangwa utimukanwa, uri mu maboko y’abawucunga batabifitiye ububasha kandi bene wo bakaba barapfuye nta n’umuntu wo kubanzungura wemewe n’amategeko uhari.

Ni n’igihe kandi ba nyiri uwo mutungo baba batari mu Rwanda kubera impamvu zinyuranye ndetse bakaba nta n’umuntu basize wo gucunga uwo mutungo ubifitiye uburenganzira.

Undi mutungo ufatwa nk’uwasizwe na bene wo ni uwandagaye, bigafatwa gutyo igihe cyose nta muntu uwitaho, udafashwe neza ku buryo ushobora guteza umutekano muke cyangwa ukoreshwa mu buryo butubahiriza amategeko agenga icungwa ryawo.

Exit mobile version