Urupfu rutunguranye rw’umuririmbyi w’umunyarwanda Kizito Mihigo rukomeje kutavugwaho rumwe mu nzego zitandukanye z’abanyarwanda.
Urwego rushinzwe amaperereza mu Rwanda kimwe na Polisi y’igihugu byasobanuye ko Kizito Mihigo yaba yariyahuye mu cyumba yari afungiyemo muri sitasiyo ya polisi I Remera mu mujyi wa Kigali.
Gusa, abasanzwe bazi Kizito Mihigo bya hafi ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe na leta n’imiryango yita ku burenganzira bwa Muntu bavuga ko iyo mvugo ya leta iteye urujijo.
Ikigo kirwanya umuco wo kudahana n’akarengane mu Rwanda uyu munsi cyagaragarijje imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi umubabaro cyatewe n’urupfu rwa Kizito Mihigo, rwabanjirijwe n’ifatwa rye. Icyo kigo gisobanura ko ibyo byombi birimo amayobera.
Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, umuyobozi w’icyo kigo bwana Joseph Matata yasobanuriye umunyamakuru Tim Ishimwe uko bakiriye urupfu rwa Kizito.