Bamwe mu bakuru b’ibihugu b’Afrika banengwa gukora ingendo nyinshi cyane hanze y’igihugu
Bamwe mu bakuru b’ibihugu by’Afrika bakomeje kunengwa gukora ingendo zitandukanye mu bihugu byo hanze y’umugabane w’Afrika, ingendo benshi bafata nk’izihenze cyane nyamara ibyo bihugu bigaragara mu bukene bukomeye.
Mu minsi ishize ikinyamakuru the Daily Nation cyandikirwa muri Kenya cyanditse ko Perezida wa Repubulika ya Kenya Nyakubahwa Uhuru Kenyatta yasabwe kwitaba Inteko yo muri icyo gihugu ngo asobanure impamvu z’ingendo ze akunze gukorera hanze y’igihugu. Aha bavugaga ko ngo nta kintu kinini zazanye mu gihugu.
Ibi kandi byari byakurikiye uruzinduko Nyakubahwa Uhuru Kenyatta yari yajyanyemo n’abadepite 40 bari bamuherekeje mu nama y’umuryango w’Abibumbye ku kicaro cyawo muri Leta Zunze Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki gihe Kenya yari yemerewe imyanya 10 yonyine muri iyi nama, Kenyatta we ajyana n’abantu 40.
Ingendo abakuru b’ibihugu by’afrika bakorera hanze zishobora kuba zitwara akayabo k’amafaranga atari make kuko mu minsi yashize perezida wa Repubulika ya Tanzaniya Nyakubahwa John Pombe Magufuli yahagaritse ingendo abanyapolitiki bo mu gihugu cye bakoreraga hanze za hato na hato, yirinda gukomeza gupfusha ubusa imali ya Leta.
Abashinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imali muri Kenya bavuze ko President Kenyatta yakoresheje miliyoni 1.2 z’amashilingi ya Kenya mu ngendo yakoreye hanze mu mwaka w’ingengo y’imali wagombaga kurangira mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2015.
Abakurikiranira hafi iby’ubukungu bw’Afrika bavuga ko izi ngendo zitwara umusoro w’umuturage cyane kandi ugasanga akenshi nta kintu kinini zizana mu gihugu. Ibi babivuze kuko izi ngendo Kenyatta yazikoze mu gihe abarimu muri Kenya bari bari kwigaragambya bashaka kwongezwa umushahara.
Ibi nibyo byatumye benshi barebera iki kibazo mu ndorerwamo yo kuba bishoboka ko baba bigiriye mu gahunda zabo, zidafitiye igihugu akamaro.
Jean Pierre TUYISENGE Imirasire.com