Iminsi irindwi irashize umunyamakuru Phocas Ndayizera aburiwe irengero!!!
Muhanga – Kuwa gatatu w’icyumweru gishize mu gitondo nibwo yavuye mu rugo, kugeza ubu umunyamakuru Phocas Ndayizera yarabuze, umuryango we i Muhanga uri mu gihirahiro n’agahinda.
Ndayizera ni umunyamakuru wigenga ukorera inkuru ze BBC ishami ry’ikinyarwanda.
Umugore we Mukarugira Chantal yabwiye Umuseke ko Ndayizera yavuye mu rugo kuwa gatatu mu gitondo agiye mu mugi i Muhanga gukoresha ‘Printing’ y’inyandiko.
Ati “kuva icyo gihe kugera ubu twaramubuze. Telephoni ze ntizicamo. Twashakiye ahantu hose dushoboye twaramubuze. Twanamenyesheje inzego zishinzwe umutekano.”
Mukarugira avuga ko umugabo we ubusanzwe atajya akuraho telephone ariko uwo munsi kuwa gatatu ku gicamunsi zari zavuyeho.
Mukarugira avuga ko nta bibazo mu mibanire n’abaturanyi, mu buzima busanzwe cyangwa mu kazi azi umugabo we agira.
Nyuma yo kumubura Mukarugira bukeye bwaho kuwa kane tariki 22 Ugushyingo yabimenyesheje urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu mugi wa Muhanga.
Umugore we avuga ko we n’abana ubu bari mu gihirahiro n’agahinda ko kuba nta gakuru ka Ndayizera, baheruka kuwa gatatu.
Modeste Mbabazi Umuvugizi w’uru rwego kuri uyu wa 27 Ugushyingo yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko Ndayizera yabuze bayamenye ariko bagikurikirana ibura rye.
Ndayizera n’umugore we batuye mu mudugudu wa Munyinya Akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe muri Muhanga. Bafite abana batatu bakiri bato.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW