Site icon Rugali – Amakuru

Iminsi 5 Kagame amaze i Davos asesagura amafaranga y’imisoro yacu aguriye intebe zihagije aba bana biga bizanira intebe muri Rusizi

Rusizi: Abana bageze aho bijyanira intebe zo kwicaraho mw’ishuri. Noneho ni agahoma munwa!!! Yewe Kagame nashake yegure kuko kuyobora byamunaniye. Abanyeshuri bageze aho kwigurira intebe! Ariko da ntagitangaza kirimo. Niba abanyeshuri ba Univerisite batagira ameza yo kwandikiraho birumvikana nta kuntu abanyeshuri ba primaire bo baba bafite intebe zo kwicaraho. Ngo iterambere mu Rwanda? Iterambere n’uko umunyeshuri yitwarira intebe yo kwicaraho igihe agiye mw’ishuri kwiga. Ngaho mwumve namwe aho u Rwanda rugeze.

Ubwo abo babyeyi babuze minervalle bazabona amafaranga yo kwishyura intebe? U Rwanda rurimo kujya he? Ntawe uhazi. Niba aba bana aribo Rwanda rw’ejo, leta ya Kagame akaba idashoboye kubigisha, u Rwanda ruragana he? Abanyarwanda baravuga ngo umwana apfa mw’iterura. None Kagame ntacyo bimubwiye. Ariko se umenya nanjye ndikwigiza nkana, Kagame yivugiye ko “injiji za mbere ari abize”. Niyo mpamvu nta gaciro aha uburezi mu Rwanda bukaba bwarazambye nk’uko mwese mubibona. Kagame ufite amashuri abaze niwe munyabwenge. Murebe aho agejeje uburezi mu Rwanda.

Niba abana b’u Rwanda biga bibagoye, u Rwanda rugiye kuba igihugu k’injiji. Paul Kagame yarangiza akagenda abeshya ahantu hose ko ireme ry’uburezi mu Rwanda ryateye imbere bikarangira byose byigaragaje. Mwiyumvire aho abarimu batakamba bavuga ko babaha abanyeshuri benshi kimwe mubyo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco mu Rwanda (UNESCO) , ryigeze guhishura ku Rwanda ko ireme ry’uburezi ridindizwa n’ubucucike mu mashuri. Aha reka ndekere hano uwavuga ibigwi bya Kagame bwakwira bugacya!!!!!

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version