Site icon Rugali – Amakuru

Iminsi 30 yarangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Ukwakira ariko Uganda nu Rwanda nta gahunda zifite yo kongera guhura

Kuki Gusubika Inama y'Umuryango wa EAC Byasakuje Cyane?

Iminsi u Rwanda na Uganda bihaye ngo bongere bahure irangiye ibibazo bikiri bibisi!

Umwe mu myanzuro yafatwe mu nama yabereye i Kigali ku wa 26 Nzeri 2019 ihuje intumwa za Uganda n’iz’u Rwanda zikurikirana ishyirwa mu bikrwa ry’amasezerano y’i Luanda yashizwho umukono na Perezida Kagame na mugenzi we Museveni ku kuzahura umubano w’Ibihugu byombi ni uko bari kongera guhurira i Kampala nyuma y’iminsi 30 bakaganira ku bitaraganiriweho i Kigali birimo n’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Iminsi 30 yarangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Ukwakira ariko impamnde zombi nta gahunda zifite yo kongera guhura nkuko bari babyiyemeje gusa ahubwo umwuka mubi ukomeje kugaragarira mu binyamakuru no kumbuga nkoranya mbaga hamwe muho bari bagarutseho muri iyi nama bavuga ko ibihugu byombi byakwirinda gukoresha izi nzira mu gusebanya.

Gusa ibinyamakuru byo mu bihugu byombi mbere yuko iyi minsi ishira byongeye kwatsa umuriro mu kugaragaza amakosa ya buri gihugu mu byatumye umubano wabyo uzamo agatotsi byongera gushimangira ko umwuka mubi ugikomeje.

Aha nk’u Rwanda rugaragaza ibinyamakuru nka Chimpreports giherutse gutangaza ko u Rwanda rushaka gutera Uganda ruciye mu burasirazuba bwa Congo n’ibindi binyamakuru nka New Vision cyanditse inkuru itarashimishje u Rwanda mu minsi ishize yavugaga ku rupfu rwa Rwigema Gisa Fred, iyi nkuru kandi yaje ikurikira indi yo muri ibi binyamakuru yavugaga ku ihura rya Perezida Kagame na Kyiza Besigye Kifefe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Minisitiri Nduhungirehe yagize icyo avuga ku nkuru zose za vugaga ku Rwanda mu bnyamakuru bya Uganda

Olivire Nduhungirehe avuga ko habyarimana yise amasezerano ya Arusha ibipapuro nyuma yo kuyasinya,

Gusa no mu Rwanda naho hongeye kuvugwa cyane iby’uko Uganda igitiza umurindi ifasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda aho ibinyamakuru bimwe byanditse ko mu biro ba CMI habaye indiri y’abayoboke ba RNC n’ibindi.

Amakuru agera kuri rwandanziza avuga ko iyi nama yindi yagombaga guhuza impande z’u Rwanda na Uganda ikabera mu mujyi wa Kampala hataramenyekana igihe n’aho izabera kuko uruhande rw’u Rwanda kugeza none rutarabona ubutumire cyangwa n’ubutumwa bubamenyesha iby’iyi nama kandi igihe bihaye cyarageze.

Iyi nama niyo yari itegerejwe na benshi kuko ariyo yari kuvugirwamo ibyerekeranye n’imigendernire y’abaturage b’Ibihugu byombi nyuma y’Igihe abanyarwanda batajya muri Uganda kuko bagiriwe inama yo kudasubirayo nyuma yaho byari bigaragariye ko abariyo umutekano wabo utifashe neza nyuma yo kujya bafungwa abandi bakirukanwayoo mu buryo budasobanutse.

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze hafi imyaka 2 utifashe neza nyuma yaho u Rwanda rwashinjaga Uganda gufasha imtwe yiterabwoba irurwanya irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR. Gusa muri Kanama Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni bahuriye muri Angola bashyira umukuno ku masezerano yahaga icyizere abaturage b’Ibihgu byombi ko umubano ugiye kongera kuzahuka nubwo nanubu nta kigaragaza ko ayo amasezerano shobora kuzagira icyo atanga.

Ikindi cyateye benshi kwibaza ni abantu barenga 20 baherutse kugaragara m rukiko rwa Gisirikare baburana kuba abarwanyi b’umutwe wa gisirikare wa RNC barimo n’abafite ubwenegihugu bwa Uganda. nyuma yaba mu Rwanda habaye n’ikndi gitero mu ntara y’Majyaruguru mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi abakigabye bamwe barafashwe bavugaga ko barwanira impuzamashyaka ya P5 ibamo na RNC kandi ko binjiriye muri uyu mutwe w’inyeshyamba i Kampala.

Gusa ubu mu banyawanda benshi bari bafungiwe Uganda 32 bararekuwe nubwo bisa n’agatonyanga mu Nyanja ukurikije abo u Rwanda rwasabaga Uganda ko ibafungura.

Exit mobile version