Site icon Rugali – Amakuru

Imikino Umuco Ibidukikije Iyobokamana Ubukerarugendo Abantu Diaspora Twinigure Gakenke: Gitifu w’Akarere James Kansiime n’abayobozi bane batawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, James Kansiime n’abandi bayobozi bane bakorana batawe muri yombi n’inzego za polisi aho bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko mu kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yatangarije IGIHE ko aba bayobozi bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena 2017.

Yagize ati “Nibyo ayo makuru niyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yakoze mu itangwa ry’amasoko yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi muri Gakenke. Bikekwa ko ayo masoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akurikiranywe hamwe n’abandi bakozi bane bakorana mu Karere bafatanyije guhimba izo nyandiko z’ayo masoko.”

Abo bareganwa barimo abenjeniyeri batatu n’undi mukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi no gukumira indwara z’ibyorezo.

IP Gasasira yakomeje agira ati “Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu 2013 ubwo hatangwaga isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi kiri mu Murenge wa Minazi.”

Muri Nyakanga 2015 nibwo iki Kigo Nderabuzima cyatangiye gukora; cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 320.

Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza ku byo baregwa rigikomeje.

Mu gihe baba bahamwe n’iki cyaha ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.

Gitifu w’Akarere ka Gakenke, James Kansiime, ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gutanga amasoko ya Leta

 Source: Igihe.com
Exit mobile version