Site icon Rugali – Amakuru

Imigabo n' Imigambi y'urugaga rw’amashyaka n’imitwe ya politiki AMAHORO-PC, FDU – INKINGI, PDP – IMANZI, PS – IMBERAKURI n’ IHURIRO NYARWANDA (RNC)

RWANDA : IMIGABO N’IMIGAMBI BYA PLATEFORME

IMIGABO N’IMIGAMBI BYA PLATEFORME 

1. TURI BANDE?

Plateforme P5 ni urugaga rw’amashyaka n’imitwe ya politiki AMAHORO-PC, FDU – INKINGI, PDP – IMANZI, PS – IMBERAKURI n’ IHURIRO NYARWANDA (RNC); uru rugaga kandi rwakira n’andi mashyaka bahuje imigambi n’amahame remezo.
Plateforme P5 ni urugaga rugaragaza isura y’umuryango nyarwanda. Amashyaka n’imitwe ya politiki arugize ahuje Abanyarwanda b’ingeri zose kandi  b’amoko yose (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) baturuka mu turere twose tw’u Rwanda, kandi baranzwe n’amateka atandukanye yacu nk’Abanyarwanda. Harimo abantu bahoze mu ishyaka rya RPF, abantu bahoze mu yandi mashyaka yakoreraga mu Rwanda kuva mu 1991, ndetse n’abandi bantu batigeze bagira ishyaka na rimwe rya politiki babarizwamo mbere. Hahuriyemo kandi abari abayobozi bakuru ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame na FPR, n’abayobozi b’inzego zitandukanye kugeza ku buyobozi bukuru bwa Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana.
2. ICYEREKEZO
Plateforme P5 yemezako u Rwanda ari igihugu cyigenga.
Turaharanira kubaka igihugu cyubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu; igihugu kirangwa na demokarasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi yumvikanyweho; igihugu kirangwa n’ubutabera butavogerwa; igihugu kitagira ivangura iryo ari ryo ryose, igihugu cyumva kandi kikimakaza ugushyikirana n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, igihugu gikangurira Abanyarwanda kwubahana hagati yabo kandi bakubaha n’andi moko.
Plateforme P5 ishyigikiye politiki y’igihugu giharanira iterambere rirambye, risaranganijwe kandi ritanga amahirwe angana. Plateforme P5 ishyigikiye kandi ko igihugu giha buri Munyarwanda ubwisanzure muri politiki, kandi buri muyobozi akisobanura imbere y’abayoborwa.
3.  INTEGO Z’IBANZE
3.1.      Dufite intego yihariye yo kubaka umuryango Nyarwanda utagira amakemwa, aho kuba tutari kimwe bifatwa nk’umutungo utagira uk’usa ; aho ikiremwa-muntu ari indahangarwa kandi kibungabungwa; aho nta muntu n’umwe ubangamirwa bitewe n’ubwoko bwe, indangamimerere ye, akarere akomokamo cyangwa amateka yanyuzemo;
3.2.      Twiyemeje ubwacu gutangira urugendo ruzatugeza ku gihugu kirimo demokarasi tudasanganywe; demokarasi twumvikanyeho nk’Abanyarwanda biyunze n’amateka yabo; urugendo ruzatugeza ku gihugu aho ubwenegihugu buza mbere mu nzego z’imiyoborere no mu bindi byiciro by’ubuzima bw’igihugu n’abagituye; urugendo ruzatugeza ku gihugu aho abantu biyegeranya bashingiye ku bitekerezo bya politiki bahuje cyangwa se ku zindi nyungu basangiye, badashyize imbere ubwoko cyangwa se akarere bakomokamo.
4. IBYO TWEMERA
Twemera ko:
4.1         Ikibazo cy’ibanze cy’u Rwanda gishingiye ku miyoborere mibi n’ubutegetsi bubi. Ni ikibazo cya politiki kimaze igihe kirekire cyane, gikeneye ko habaho imishyikirano igusha ku myanzuro yumvikanyweho kugira ngo hafatwe ibyemezo mu rwego rwa politiki. Ukutabaho kw’ibiganiro no kutagira ubwisanzure muri politiki nibyo byatumye gusimburana ku butegetsi bifata umurongo w’imvururu n’ubwicanyi bishingiye ku moko cyangwa ku turere. Ibi ni byo bisobanura impamvu kugeza ubu u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko, ntikigire n’inzego z’ubutegetsi zihamye. Ibi kandi bisobanura impamvu hakoreshwa amatora afifitse, hagahoraho n’imvuru zihora zigaruka, zigatuma igihugu n’abagituye bahora mu cyunamo;
4.2         Amoko ni ihame ryigaragaza mu mibereho y’Abanyarwanda ndetse no muri politiki;
4.3         Icyaha ni gatozi kandi ugikoze agomba kuba ariwe ugihanirwa ku giti cye;
4.4         Hakenewe gushyirwaho komisiyo y’igihugu ishinzwe “Ukuri, Ubutabera n’Ubwiyunge” kugira ngo, ihereye mu mizi, icukumbure kandi yerekane ukuri ku makimbirane Abanyarwanda bafitanye kuva kera yitirirwa amoko, hagamijwe gushaka ingamba nshya zazanira Abanyarwanda amahoro n’ituze birambye.
5. AMAHAME REMEZO
5.1.       Kurwanya itsembabwoko, ibyaha bindi byibasirara inyoko-muntu, ibyaha by’intambara, iyica rubozo n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu;
5.2.       Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye kandi yumvikanyweho ishingiye ku mashyaka menshi, iha agaciro buri wese kandi irengera inyungu za buri Munyarwanda;
5.3.       Gushyiraho inzego z’ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana;
5.4.       Gutegura ibiganiro mpuzaruhame bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose, kugira ngo bigire hamwe amateka n’ahazaza heza h’igihugu cyacu;
5.5.       Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n’iheza, iryo ari ryo ryose, Abanyarwanda bose bakareshya imbere y’amategeko kandi bakagira amahirwe angana;
5.6.       Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y’ibitsina byombi;
5.7.       Kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi cyabaye karande mu Rwanda;
5.8.       Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose no gusana imitima yakomeretse;
5.9.       Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose ;
5.10.   Guharanira umutekano w’abaturage bose dushyigikira ko inzego z’umutekano n’izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko kari ku butegetsi;
5.11.   Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuririza intambara n’urugomo mu bihugu by’abaturanyi, dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n’umutekano birambye.
6. UKO TUZABIGERAHO
6.1.     Gushyiraho itegeko nshinga n’inzego z’ubutegetsi zumvikanweho ku buryo zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku Munyarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura amakimbirane n’imitwe y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi bw’igitugu;
6.2.     Gushyiraho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi rwigenga ntiruvogerwe, no gusaranganya imyanya y’ingenzi mu micungire y’igihugu.;
6.3.     Guteza imbere no gushishikaliza imyumvire imwe y’amateka yaranze u Rwanda, no kwirinda kuyagoreka, tukareka inzobere mu mateka akaba arizo ziyandika;
6.4.     Gushyiraho urwego rwigenga rufite inshingano yo kugenzura ubwubahirize bw’uburenganzira bwa muntu;

Plateforme P5

Kamena 2016

AMAHORO-P.C

Etienne Masozera
Perezida
Tel  : +1(819) 431 – 2167
Email: emasozera@hotmail.com
FDU – INKINGI
Joseph Bukeye
2nd Visi – Perezida
Tel : +32 478 97 37 62
Email: jbukeye11@yahoo.fr
PDP – IMANZI
Jean Damascène Munyampeta
Umunyamabanga Mukuru
Tel  : +32 477 97 14 65

Email : pdp.imanzi@gmail.com

PSI – IMBERAKURI

Jean – Baptiste Ryumugabe
Umuhuzabikorwa
Tel  : +32 486 46 08 24
Email : jean_baptiste36@hotmail.com
IHURIRO NYARWANDA (RNC)
Théogène Rudasingwa
Umuhuzabikorwa
Tel  : +1 (240) 477 – 9110
Email : ngombwa@gmail.com
P5 – PolProgram-Rwa.Final

Exit mobile version