Kuwa 06 Gicurasi 2016 nibwo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Biraro Obadiah yagejeje ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi raporo nshya igaragaza uburyo bimwe mu bigo bya Leta byakoresheje imari ya Leta mu ngengo y’imari ya 2014/2015.
Iyi raporo yagaragaje ko mu micungire y’imari mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro hari ikibazo cy’imikorere idahwitse aho mu igenzura ryakozwe iki kigo cyabuze ibyangombwa bigaragaza uburyo akayabo ka miliyari 845 yakoreshejwe.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta kandi yavuze ko ibitabo by’ibaruramari muri iki kigo bitarahuzwa na konti zigera kuri 358 zo mu mabanki akorana na RRA,
iyi raporo kandi igaragaza ko hari abatari ku rutonde rw’abasora kandi batanga imisoro ndetse n’abadasora ariko ntibakurikiranwe.
Aha, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko hari abantu bamaze imyaka myinshi barimo imyenda y’imisoro ingana na za miliyari zisaga 129,ikindi cyagaragaye ni uko umusoro w’ibicuruzwa bituruka hanze y’igihugu udakurikiranwa neza dore ko ngo14% gusa ari bo bakurikiranwa.
Iyi raporo ivuga ko hari ikibazo mu igenzura ry’imisoro (tax Audits) dore ko hari amafaranga asaga miliyari 71 zitumvikanyweho hagati ya RRA n’abasora nyuma y’ igenzura RRA yakoreye abasora bigatuma habaho imanza 662 zo guhinyuza ibyavuye muri iryo genzura, ari nabyo byatumye miliyari 12 zikurwaho nyuma y’izo manza.
Aha umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ndetse na benshi mu bagize inteko shinga amategeko y’u Rwanda bavuze ko ari ibintu biteye impungenge kuko iki kigo ari kimwe mu bigo bifatiye runini iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Uretse ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko mu bigo bya Leta bigera kuri 11 byagenzuwe, hose harimo ibibazo by’isesagurwa ry’umutungo, kunyereza umutungo, idindira n’ihagarara ry’imishinga Leta yashoyemo akayabo ka za miliyari, ibikoresho byaguzwe ntibikoreshwe ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’icungamutungo w’igihugu.
Icyababaje abadepite kurusha ibindi ni uko mu mitungo ya Leta inyerezwa mu bigo bikomeye usanga 2% gusa ari byo bigaruzwa.Ibi ni bimwe mu bituma ingengo y’imari itagera ku ntego zayo kuko ibigo bya Leta ari byo bikoresha umugabane munini w’ingengo y’imari ku kigero cya 60% by’ingengo y’imari yose.
Abadepita nk’intumwa za rubanda bavuze ko ibi ari ibintu bigomab guhinduka mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kuko bibabaje kumva akayabo k’amafaranga asesagurwa andi akaburirwa irengero kandi nyamara hirya no hino mu gihugu hari imishinga y’iterambere igenda idindira kubera kubura amafaranga ayirangiza.
Source: Makuruki.rw