Site icon Rugali – Amakuru

IMICUKO YANJYE IRUREBERA IYO RUTERWA INKINGI!

Mu ntambara ya APR 1990-1994, natangiriye muri unit yitwaga LIMA mobile force, ibangikanye na CARI mobile force, aho twabaga muri gahinga, tuza kwimukira Butaro. LIMA yari ikuriwe na Afande Gashumba John, umugabo wari imfura cyane akaba n’umurwanyi w’umuhanga, wajyaga adutabara byadukomeranye, akazana na escorts ze mugihe Adui yaturushije amaboko. Ni nawe musirikali wenyine wankubise, kandi ankubita incuro 2 mbikwiriye, kandi ubwa gatatu nahuye nawe arampobera nabwo mbikwiriye. Ubusanzwe twari twaranaruhanye, igihe twikorera Afande Sebowa, ibirunga byose, jye nawe tugenda tumwakuranwa yarashwe.

Ubwambere ankubita, umusirikali yaratorotse baramufata, bamuzana imbere y’abandi basirikali bati nimumukatire ibihano. Gashumba amubajije izina rye amubwira ko yitwa Mututsi ! Nawe aratangara, ati usebeje ubwoko siwowe wari ukwiye gutoroka! Nuko abasirikali bamukatira inkoni 400, ariko Gashumba aranga amugenera 100. Bahitamo umuntu ugomba kuzimukubita, hatorwa jyewe, kuko najyaga ntanga morali mbabuza gutoroka. Aryama hasi ngikubita inkoni 2, Gashumba arampagarika, ati si uko bakubita. Ankubita za nkoni 2 arambwira ati mukubite umubabaze nkuko ubabaye, kdi numara kumukubita 100 umwongere n’izi 2 ngukubise kuko amakosa ye ari yo atumye ukubitwa.

Ubwa kabiri ankubita nari nagiye mubaturage ba Uganda kwigurira isupu y’amasaka, ntaha nadabagiye nanezerewe, ukuboko kumwe gufashe grenade ukundi gufashe agacuma kuzuye, nshyiriye inshuti zanjye. Nuko ngwa aho Gashumba yategeye abasirikali bagiye mu giturage kunywa umusururu. Escorts be bagerageza kunkiza, bancira amarenga ngo ninyurire hirya, ariko kuko nari nezerewe cyane, sinabitaho. Gashumba aba yambonye, ati tanga ako gacuma ,abahungu be batangira kwinywera, mbaha na grenade, ndarambarara bankubita inkoni 20, bansubiza grenade yonyine nditahira.

Ubwagatatu nahuye nawe arishima arampobera, nyoberwa ibyaribyo. Aravuga ngo” igisajja cyanje bari bambwiye ko wapfuye!” Icyo gihe Adui yaturashe turi kumbunda nini, abantu bose bari aho babona bikomeye bariruka, n’abarasaga iyo mbunda bariruka. Nanga kwiruka nyisigaraho, bageze inyuma y’agasozi barambura, kandi Adui ari kuhamena amabombe, bagirango napfuye, nsigara kuri ya mbunda ndwana jyenyine, kugeza ubwo Adui yirutse kuko narindi gufasha abasirikali bacu bari imbere ba infantry.

Ibi byose ndikubivuga ngenda nerekeza kuri petit frere Sankara Callixte. CARI mobile force navuze hejuru, yarikuriwe na Afande Mico wakomokaga hariya ba Sankara bavuga barwanira, ahitwaga Rwamatamu na Kirimbi. Ubwo LIMA na CARI twavaga mu Birunga tugeze Butaro, hari agasozi kitwaga Rwabutama, CARI niyo yakarwaniragaho buri gihe, ariko yamara kukirukana ho Adui, nyuma y’iminota 30, akongera akagasubirana. Bigahora gutyo, twari twarananiwe kukagumana. Umunsi umwe, abasore bagera ku 8 gusa, bagenda ari nijoro basubiye kugatata, Adui abikanze ahita yiruka, commanda wabo abwira abasirikali be ati: Sha ko abana barwana bajya iwabo, turababuriza iki? Bahita bigendera, Rwabutama ifatwa nta mirwano, n’imbunda nyinshi bazita aho barigendera.

None kuki abantu bari hanze y’igihugu aribo babuza abana gutaha, yego nyine nanjye sinshyigikiye bene izi ntambara, ariko abana baba bari kwitoza, uko bagenda basitara niko bagenda bamenya ubwenge, bakamirika. Umunsi bazibuka ko n’abasaza hari ibyo dushoboye, bazatwibuka tubereke uko intama zambarwa.

Nabonye abantu batinda ku magambo ya Callixte Sankara, ngo yavugiraga ahantu hacecetse, ariko aho yavugiye hose, amagambo ye yarutaga igitero cya batallon yose. Uriya musore azi gutanga morali, iriya ni yo mico y’umukomanda wuzuye. Nubwo Sankara yanga Ibingira, ariko mugutanga morali barasigiye. Ibingira ni we musirikali ushobora kumvisha abasilikali icyo andi ma commanda yose yananiwe kubumvisha kandi akabibumvisha mukanya gato. Ni we musirikali wabwiriye ingabo mu Mutara, ati turagenda tunyure iKibungo, dusimbukire Bugesera, turasukire Gitarama na Butare. Uko abibabwira atambuka nabo bagatangira kumva za rasoro/springs mu maguru, kandi bikaba uko yabivuze. Nuriya musore rero Sankara, abatazi intambara mumenye ko ijwi rye ririmo igitero gikomeye ku babisha, rikaba morali ku ngabo arimo. Akwiye kandi kugumya avuga, abo avugira bakamwumva uyu munsi n’ejo hazaza, isi igahora yumva ikibazo cye, kdi ngo “utagira nyirasenge arisenga!”

Abavuga ko bariya batari muri Nyungwe, ni akazi kabo. Aho baba bari hose, icyangombwa nuko akazi gakorerwa kubutaka bw’u Rwanda. Mwikwiha guhakana ibintu, inyeshyamba zigira strategies zazo. Ababaye muri APR sinavunika mbasobanurira, ntacyo mutabonye, kandi abashinzwe kugenzura impande zombi zarwanaga babyemezaga 100% uko tubishaka kdi tutanabahaye ruswa. Kubera twakoreshaga ujanja wa polini/ubwenge bwo mw’ishyamba. Niba se abaturage bavuga ko bababonye mu gihugu imbere, mwebwe mwabihakana nka nde n’amasasu avuga?

Ngo umutwe wa FLN ntuvugwa, ngo havugwa RNC na FDLR. Nanjye ndi Kagame sinavuga FLN, ariko RNC na FDLR nabivuga ye! Ntacyo biba bitwaye. Kdi koko nta n’icyo batwaye, RNC bavugako commanda wayo arindiwe SA, abasirikali babandi bo kurugamba bakumva ko ikibazo cya RNC na FPR ari ikibazo cy’amatiku y’abavandimwe. FDLR yo abantu bahita bumva ko ari Interahamwe, ruvumwa kandi n’isi yose akaba ariko ibizi. Kagame iyo afashe RNC akayongeraho FDLR, na wawundi wangaga kwivanga mu bibazo by’abavandimwe ahita abona ko bikomeye kuburyo ntabwo biba byoroshye kubyirengera.

Naho Sankara iyo ari hariya, abantu baravuga bati hari yo umwana wacu. Na wawundi uvuga ngo yifatanije n’abana b’interahamwe, ntabura kubona ko ari akagabo. Ati umwana ni uwacu. Kandi nawe urebye usanga abamushyize imbere barabaze neza. Nimureke abana bigeragereze bitoze kumasha, nawo ni umuco, kdi bigira icyo bikangangara ho. Ntiwabuza umwana ushaka kujya iwabo ngo bizaguhire, n’iyo atagukubita, yagucira mu maso cg akakuvuma.
H.T. Sankara

THOMAS SANKARA·THURSDAY, MARCH 21, 2019

Exit mobile version