Imibiri y’abantu muri gasabo I Kabuga hamazwe gucukurwa imibiri 400 bakaba bavuga ko hashobora kuba harI imibiri 7000. Barimo barasenyera abaturage bavuga ngo bubatse hejuru y’ibyobo byashyinguwemo imibiri. Hari abaturage bavuga ko inzu zabo zubatswe mbere ya Jenoside ngo ni gute haba harashyinguwe imibiri y’abantu kandi hari hari amazu yubatse. Umuturage umwe ngo yabajije Papa we amubwira ko inzu zose zazamuriwe rimwe muri 85.
Abari gusenyerwa barahangayitse bibaza aho bazajya ngo kuko hazajya hishyurwa abo basanze ntamibiri ishyinguwe ahari amazu yabo n’aho abandi bazaviramo aho. Abo nabo bakibaza kuki bo batabishyura kuko nabo baguze batazi ko hari imibiri ihashyinguwe kandi n’abagurishije ntacyo babibabwiyeho. Abo baturage bafite impungenge kuko badafite aho berekera. Amikoro yabo ni make.
Ube se umuntu avuze ko harimo akarengane yaba abeshye? Niba uwo wemeza ko inzu zubastwe mbere ya Jenoside akaba afite ibyangombwa bibyerekana kuki bamusenyera? Cyangwa niba basanze hari imibiri ishyinguwe ahari inzu y’umuturage bagasanga uwo muturage yaraguze nyuma ya Jenoside, kuki we atakwishyurwa? Byumvikana ko nawe yahaguze iyo mibiri ihashyinguwe.
Njye inama nabwira ubuyobozi bw’u Rwanda ni ukubanza kureba no gukoresha iperereza bakabanza bakamenya niba uwo muturage bagiye gusenyera atazabihomberamo kandi azira akarengane. Ubwo buyobozi bwibuke ko aho hose ariho hava uburakari bw’abaturage.
Ikindi umuntu yakwibaza, ko mu minsi ishize James Munyandinda yatanze ubuhamya ko hari abahutu bishwe na FPR Inkotanyi muri kariya gace ka za Kabuga. FPR Inkotanyi yababatumiraga mu nama yarangiza ikabica. Kuki iyo mibiri itaba ari iy’abo bahutu bakaba barahashyinguwe na FPR Inkotanyi? Ubu se ymwe amagufa y’umututsi wayatandukanya n’amagufa y’umuhutu?