Yanditswe na Kagwigwi Ndamukunda Nsaba
Ubusanzwe iterambere iryo ari ryo ryose ry’igihugu cg umuryango rituruka ku bumenyi bw’abenegihugu cg se abagize uwo muryango aha rero niho hagaragarira akamaro k’uburezi; uburezi kandi ntibwavugwa hatariho umwarimu! Umwarimu ni umuntu ucengeza ubumenyi mu bandi bityo mu gihe nta barimu nta n’ubumenyi bwabaho!
Uyu mugoroba naganiriye n’umwe mu nshuti zanjye y’umwarimu aho yansobanuriye imibereho ye,ingorane ahura nazo ndetse n’uko abona zakemuka! Yambwiye ko ubuzima abayeho bukomeye cyane kuko ngo ahembwa ibihumbi mirongo ine na bine (44,000 Frw) amafaranga ngo atagura n’umufuka w’umuceri akaba acyenera gutega ngo agere ku kazi,acyenera kwishyura inzu atuyemo dore ko yambwiye ko inzu yabashije kubona avuga ko iciriritse ngo ayishyura 50,000!
Nkurikije ibyo yambwiraga n’umushahara yaramaze kumbwira ko ahembwa nawo uza waracyererewe namubajije aho akura amikoro ngo abeho ndetse atunge n’umuryango we.N’ubwo byambabaje ariko yambwiye muri iyi mvugo “#Leta ikubeshya ko iguhemba ukayibeshya ko uyikorera!#
Ati sinata umwanya ngo ndategura amasomo!mbigisha rimwe na rimwe kuko akenshi mba nagiye gushakisha kuko abana banjye ntibaburara ngo ndi kwigisha!
Ati iyo niyo mpamvu ireme ry’uburezi ryazahaye kandi ntiriteze no kuzazanzamuka!Ati hari ubwo mba ndimo nigisha phone ikarira bati ngwino tuguhe ikiraka ati nkahita mbikiza nkabasigira ibyo bandika nkigendera ubundi nkabigisha mpangayitse nibaza icyo umuryango uri burarire ndetse n’uko nzishyura inzu!
Ati iyi Leta isuzugura Abarimu kuburyo utagera ahateraniye abantu ngo ubabwire ko uri mwarimu!
Ati aka kazi gakorwa n’uwabuze ikindi akora,cg se n’ugakoze akaba yifitiye ahandi ashakishiriza!
Ati ntimugatangare nimubona abantu barangije kwiga za Segonderi ariko ukabona ntibazi kwandika!Ugasanga ntibazi ibihekane,ntiwababaza uti 8+9 ni kangahe nta burezi bukiba muri iki gihugu!
Ati biratubabaza kuba n’urwo rusenda ushobora kumara amezi batararuguha kandi tukumva birirwa baririmba ngo igihugu kiri gutera imbere ku muvuduko uhambaye!Ati ibyo ni icyuka!
Mwarimu rero wakoze kunganirira na bagenzi bawe kandi nimwihangane mutecyereze uko ibyo bintu byahinduka!
Isesengura nakoze ryangaragarije ko ibihugu byinshi by’afurika umwarimu w’ahandi akuba inshuto zirenga 10 uwo mu Rwanda!
Ibi rero biragaragaza ko iterambere rivugwa ari icyuka kandi ko mu gihugu cyacu koko hacyenewe impinduka hakajyaho ubuyobozi bushoboye bugasimbura ubwubakiye ku binyoma no kwirarira bwishimira kubeshya isi ngo Abanyarwanda babayeho neza kandi ubuzima bubakomereye bitavugwa!