Site icon Rugali – Amakuru

Imfashanyo ya Karasira Aimable imaze kurenga £4,000. Ibaze umubare wabamaze kumufasha wikubye inshura 10 cyangwa zirenga?

Imfashanyo ya Karasira Aimable imaze kurenga £4000. Ibaze umubare wabamaze kumufasha wikubye inshura 10 cyangwa zirenga?

Ubwo nagiraga amatsiko nkifuza kureba aho imfashanyo tumaze guha Karasira Aimable ingana nasanze imaze kurenga ama pounds £4,000 nukuvuga arenga miliyoni 5 z’amanyarwanda. Umubare urashimishije kugeza ubu ariko tugomba kuwurenza kuburyo haboneka nibura umushahara we w’umwaka cyangwa imyaka ibiri.

Umubare wabamaze gutanga kuri njye ndabona ukiri muto cyane. Abantu 101 gusa ntabwo ari benshi, inzira rero ikaba ikiri ndende ngo turebe ko uyu mubare wakwiyongera kandi birashoboka rwose kubera ko uru rubuga rwo gufasha Karasira Aimable nta minsi ibiri ruramara kuko rwashyizweho ku wa gatanu benshi batangiye weekend.

Ndizera ko rero guhera ejo kuwa mbere tuzabona abandi bantu benshi bazitabira iki gikorwa kuburyo nyuma y’icyumweru kimwe twazaba twakubye abantu bamufashije inshuro 10 cyangwa zirenga. Gufasha Karasira Aimable ni ngombwa cyane cyane abantu bose bifuza impinduka muri kiriya gihugu cyangwa kubemera ukuri avuga mu biganiro bye.

Mukomeze rero musangize iki gikorwa inshuti n’abavandimwe mubakangurira gutanga uko bifite kuko nuwabona amadorari 5 cyangwa 10 aza yiyongera kuyandi. Kandi niba nta bushobozi ufite ariko ukaba uzi umuntu ubufite wisangaho, wamukangurira gutanga kuko icyo gihe aramutse agize icyo atanga biguturutseho ni kimwe nuko ari wowe uba ufashije Karasira Aimable. Abishyize hamwe nta kibananira.

Francis Kayiranga

Exit mobile version